Diane Shima Rwigara, umukobwa w’umunyemari Rwigara Assinapol, yatangaje ko nyuma y’igihe atangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda hagahita hatangazwa n’amafoto amugaragaza yambaye ubusa, ibi ngo ntibyamuciye intege ahubwo byamwongereye imbaraga mu rugamba rwo kwiyamamaza kwe kandi ngo gahunda yiyemeje arayikomeje.
Ibi Diane Rwigara yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bamusanze avuye muri Komisiyo y’amatora mu bikorwa bijyanye na gahunda ye yo kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, mu matora rusange azaba muri Kanama uyu mwaka.
Aha Diane Rwigara yari ageze muri Komisiyo y’amatora
Aha muri Komisiyo y’amatora, Diane Rwigara yatangarije abanyamakuru ko hari ibyangombwa yari agiye gusaba bizamufasha muri gahunda ye yo kwiyamamaza. Yagize ati : "Gahunda yanzanye hano kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, ni ugutanga urutonde rw’abantu bazajya kunsinyishiriza no gusaba Komisiyo impapuro tuzifashisha igihe tuzaba dusinyisha abaturage mu turere dutandukanye."
Diane Rwigara muri Komisiyo y’amatora aho yari agiye gushaka ibyangombwa
Diane Rwigara yavuze ko ibintu bihagaze neza, ko yakiriwe neza muri Komisiyo y’amatora kandi akaba yemerewe izo mpapuro. Aha ninaho yaboneyeho kuvuga ko kugeza ubu gahunda yo kwiyamamaza kwe ihagaze neza kandi ko amafoto ye yagiye hanze amugaragaza yambaye ubusa atamuciye intege ahubwo ko ngo yamwongereye ingufu muri gahunda afite.
Diane Rwigara ati : "Bihagaze neza, banyakiriye neza n’impapuro nkaba nahise nzibona uyu munsi. Imyiteguro nayo ihagaze neza, hari ibibazo byajemo muzi mwese [iby’amafoto amugaragaza yambaye ubusa yagiye hanze] ariko ubu umugambi ntiwahindutse. Nziyamamaza mu kwa munani, tuzatangira gusinyisha ejobundi, kuwa Gatandatu nibwo tuzatangira gusinyisha mu turere... Gahunda ntizahindutse, gahunda zirakomeza... [Iby’amafoto] ntabyo byanciye intege ahubwo byampaye izindi mbaraga kandi ntakizambuza gukomeza ibyo natangiye... Uburyo byampaye imbaraga nzabisobanura mu minsi micye, mu minsi micye nzasobanura neza ikibazo cyabaye, mutegereze gato ntabwo bizatinda ejobundi nzasobanura ibyabaye, icyo nashakaga kwibandaho ni uko gahunda ikomeje nk’uko nari nabitangaje nziyamamaza, ibyangombwa byose basaba ndabifite"
Diane Rwigara yanze kugira ikintu na kimwe asobanura ku mafoto ye yagaragaye amugaragaza yambaye ubusa, n’ubwo hari abanyamakuru bamubajije ngo abasobanurire niba yari amafoto nyakuri cyangwa niba yarahindaguwe n’abandi bantu hakoreshejwe ikoranabuhanga. Yakomeje gushimangira ko ibyabaye bijyanye n’ayo mafoto byamwongereye imbaraga ariko avuga ko bitarenze kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 azasobanura ikibazo cyabaye n’uko byagenze.
Iyi niyo modoka yo mu bwoko bwa Benz Diane Rwigara yari yajemo