Mu ibaruwa yandikishije intoki n’ikaramu y’ubururu, Dr Christopher Kayumba uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha, yamenyesheje abarwanashyaka b’ishyaka RPD aherutse gushinga ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko imyigaragambyo arimo yo kwiyicisha inzara igamije guharanira uburenganzira bwe n’ubw’Ababanyarwanda.
Muri iyi baruwa dufitiye kopi yanditswe tariki 13 Nzeri 2021, Dr Christopher Kayumba yatangiye agaruka uburyo yatawe muri yombi tariki 09 Nzeri 2021 ashinjwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.
Avuga ko iki cyaha ashinjwa kuba cyarabaye muri 2017 ariko ko ngo ibi birego bigamije kumuhungabanya mu rugendo rwe rwa Politiki nk’uko n’ubundi yakunze kubitangaza.
Muri iyi baruwa ya paji ebyiri yandikishije intoki n’ikaramu y’ibara ry’ubururu, Dr Kayumba avuga ko akomeje guharanira ubutabera ndetse no kurwanya ibyo yita “akarengane no kutubahiriza amategeko” avuga ko bikorerwa Abanyarwanda.
Dr Kayumba yavuze ko mu mwaka wa 2012, yamenyeshejwe na bamwe mu bafite ububasha mu Rwanda ko agomba guhagarika ibikorwa bya politiki.
Mu ibaruwa ye yavuze ko ishyaka rye ryakomeje guharanira ubutabera kuri bose ndetse ko gushinga ishyaka kwe bitari icyaha.
Ati “Ishyaka ryacu rizakomeza guharanira ubutabera kuri bose ndetse no guca akarengane no kudahana, amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere kuri bose.”
Yakomeje agira ati “Ndacyakomeye kandi kabone nubwo ndi muri gereza ndakomeza guharanira ibyagezweho. Murabizi ko kurema no gushyiraho umutwe wa Politiki atari icyaha kandi byemerwa n’itegeko Nshinga. Gusa abantu bamwe muri Leta bafite ububasha nubwo bazi neza ko atari icyaha babifata mu buryo butandukanye.”
Kayumba muri iyi baruwa avuga ko azakomeza kuba impirimbanyi yo guharanaira kurwanya akarengane kabone nubwo yaba ari muri gereza.
Dr Kayumba Christopher kandi yagarutse ku cyemezo cyo kwiyicisha inzara agamije kurwanya akarengane avuga “ko akorerwa ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”
Kayumba yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kutagira ikintu na kimwe mfata nk’inzira yo kwigaragambya mparanira kurwanya akarengane nkorerwa ndetse n’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko amaze iminsi itandatu nta kintu na kimwe afata "kandi sinzacika intege kugeza igihe mfunguwe kuko ndi umwere kandi nkanahabwa uburenganzira bwo kudakomeza gukorwaho iperereza ku muntu utakiri muri gereza.”
Uyu munyapolitiki usanzwe atanga ibitekerezo agaragaza ibikwiye guhinduka, si ubwa mbere atawe muri yombi dore ko mu mpera za 2020 yari yarekuwe amaze umwaka muri gereza nyuma yo kurangiza igihano yari yakatiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamuhamije icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege.
Icyo gihe Dr Kayumba Christopher yari yaratawe muri yombi ku ya 10 Ukuboza 2019 akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege no gusinda mu ruhame ariko icyo cyo gusinda cyo yaje kukigirwaho umwere.
Icyitonderwa : Kopi y’Ibarurwa twayikuye kuri Twitter @RPDRwanda
UKWEZI.RW