AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Munyakazi yongeye guhamwa na Ruswa akatirwa igifungo cy’imyaka 5 isubitse

Dr Munyakazi yongeye guhamwa na Ruswa akatirwa igifungo cy’imyaka 5 isubitse
15-12-2021 saa 12:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1557 | Ibitekerezo

Dr Munyakazi Isaac wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yongeye guhamwa n’icyaha cya ruswa akatirwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse.

Dr Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye yari yahamijwe icyaha cya ruswa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukatira gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni 10 Frw.

Dr Munyakazi na Gahima Abdoul baregwa hamwe bari bajuririye Urukiko Rukuru rwari rumaze iminsi rubaburanisha.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro warwo muri uru rubanza rw’Ubujurire aho na rwo rwahamije Dr Munyakazi icyaha cya ruswa ariko rumukatira igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

Urukiko Rukuru rwavuze ko Gahima Abdoul ari we nyiri ishuri ryitwa Good Harvest School, we ubujurire bwe budafite ishingiro, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Dr Munyakazi watangiye kuburana ubujurire bwe mu kwezi kwa Gatanu 2021, yatakambiye urukiko Rukuru arubwira ko yanasabye imbabazi ibikorwa yakoreshejwe n’intege nke za muntu.

Yaregwaga kuba yarahawe ruswa n’Umuyobozi w’ishuri kugira ngo arishyire mu myanya ya mbere. Ibintu byanagarutsweho na Perezida Kagame Paul mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaye mu kwezi kwa Kabiri 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA