AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Odette Nyiramirimo wahoze ari inshuti na Paul Rusesabagina yavuze uko yashenguwe n’ikinyoma cye

Dr Odette Nyiramirimo wahoze ari inshuti na Paul Rusesabagina yavuze uko yashenguwe n’ikinyoma cye
4-09-2020 saa 21:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4781 | Ibitekerezo

Dr Odette Nyiramirimo, umuganga akaba n’umunyapolitiki wakoze imirimo inyuranye mu Rwanda irimo kuba Minisitiri, umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’Umudepite Mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, nk’umuntu wahoze ari inshuti na Paul Rusesabagina, yasobanuye uburyo yahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kandi ngo yishimiye ko yafashwe.

Paul Rusesabagina wari usanzwe azwi nk’Umuyobozi w’Umutwe rw’Ihuriro ry’Imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare irimo MRCD, FLN na PDR-Ihumure, aherutse gutabwa muri yombi nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumukurikiranyeho ibyaha birimo kurema no kuyobora imitwe y’iterabwoba, iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda.

Ni ibyaha bivugwa ko Rusesabagina akekwa ko yabikoreye muduce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Dr Odette Nyiramirimo, azi neza Paul Rusesabagina ndetse imiryango yabo yahoze igenderana nk’uko yabitangaje mu kiganiro cy’amashusho yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Dr Nyiramirimo avuga ko inzira yagejeje Paul Rusesabagina kuri ibi bikorwa byaguyemo Abanyarwanda b’inzirakarengane, yayitangiye ubwo yafataga umurongo wo gusebya u Rwanda akanamamaza ikinyoma cy’uko yakijije abatutsi barenga 1200 bari barahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Aha muri Hotel des Mille Collines, ninaho Dr Nyiramirimo yari yarahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi kandi ngo yahagejejwe n’abasirikare bari banavuganye na Paul Rusesabagina. Avuga ko nta muntu warokowe na Paul Rusesabagina ndetse ngo nawe ubwe yari afite ubwoba bwo kuba yakwicwa.

Dr Nyiramirimo yasobanuye neza uko filime yaje kuvamo ikinyoma cy’uko Paul Rusesabagina yakijije abantu, yatangiye ari filime ivuga ibintu bitabayeho (Fiction) ndetse inagaragaramo umuntu witwa Odette Nyiramirimo witaga ku bana muri hoteli ariko ngo ntabwo byari filime mbarankuru nk’uko Paul Rusesabagina yagiye abibeshya amahanga.

Muri iki kiganiro twagiranye, Dr Nyiramirimo yerekanye uburyo bagiye barwana urugamba rwo kuvuguruza ibyavugwaga na Paul Rusesabagina, kugeza ubwo yeruye akajya mu bikorwa byica Abanyarwanda b’inzirakarengane. Yasobanuye n’uburyo yishimye cyane yumvise ko yatawe muri yombi ngo azabazwe n’ubutabera ibyo yakoze.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR NYIRAMIRIMO HANO :

Uretse Dr Nyiramirimo, twaganiriye na Jean Pierre Nkurunziza nawe warokokeye muri Hotel des Mille Collines nawe ashimangira ko ibinyoma bya Paul Rusesabagina bidakwiye guhabwa agaciro n’Abanyarwanda. Yasobanuye uko abahungiye muri iyi hoteli nawe arimo birwanagaho, ndetse Rusesabagina nawe atari afite ububasha na bucye bwari kurokora abantu.

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA JEAN PIERRE NKURUNZIZA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA