AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo kugera ku byo dushaka byose-Kagame

Dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo kugera ku byo dushaka byose-Kagame
4-07-2020 saa 14:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1972 | Ibitekerezo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite ubwigenge n’ubushobozi bwo kugera ku byo bashaka byose nta nkomyi avuga ko icyo bisaba ari uko umutungo w’igihugu ukoreshwa neza.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 04 Nyakanga 2020, mu butumwa yageneye Abanyarwanda bujyanye no kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda bose imbaraga n’umusanzu batanze mu rugamba rwo kwibohora igihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uri mu kazi ka Leta agomba kugaragaza ibyo yakoze byaba ngombwa akanabibazwa.

U Rwanda rwizihije uyu munsi mukuru wo kwibohora mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya covid-19.

Yagize ati “Iki cyorezo ni ikigeragezo. Uko tukirwanya bigaragaza uburyo twiteguye guhangana n’ibindi byose, guhangana n’ibindi byose byagerageza guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nk’uko twiteguye kurinda iby’abaturarwanda bose ni nako tugomba kurwanya covid kandi tukayitsinda”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko Isi yose yugarijwe n’iki cyorezo kandi ko abazagitsinda ari abazaba bafite imikorere ihamye n’abenegihugu barangwa n’imitekereze n’ibikorwa byubaka.

Ati “Uri ni urundi rugamba narwo tugomba gutsinda kandi tugakomeza mu nzira nziza twahisemo”.

Kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi mukuru wo kwibohora byaranzwe no gutaha ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri,umudugudu w’ikitegererezo, n’amavuriro.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibi bikorwa birageza serivise ku banyarwanda aho batuye kuzamura imibereho yabo no guha agaciro buri muturarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi ya politiki y’urwango n’ubusambo, ababohoye igihugu bamaze kubaka igihugu kitari icya bamwe.

Ati “Ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi kugera ku byo twifuza byose nta nkomyi. Dufite guverinoma ikora ibishoboka byose kandi igashaka uko ibi byose byagerwaho. Icyangombwa ni uko amategeko akurikizwa. Umutungo w’igihugu nawo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko kwibohora ari urugendo u Rwanda rusangiye n’abandi banyafurika kandi ko ibikenewe byose muri uru rugendo ngo Afurika igere aho yifuzwa birahari.

Yagize ati “U Rwanda rero ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwibohora kuri uyu mugabane wacu w’Afurika”.

Perezida Kagame avuga ko yishimiye ko Leta ayoboye imaze kubaka igihugu cyiza, gishya kandi kibereye kibereye abanyarwanda bose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA