*Yahanuye ababyeyi bacyangira abana babo gushyingiranwa n’abo bashaka babonamo Ubuhutu, Ubututsi,…
Umunyamakuru Robert Mugabe yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi ufite imbaraga zishyitse zo kuba ntawapfa kuwukoma mu nkokora mu miyoborere yayo ndetse ko abavuga ko uyu muryango ugirira ubwoba abawurwanya batibeshya kuko kugira ngo utinde ku butegetsi ugomba kugira ubwo bwoba.
Uyu munyamakuru usanzwe ari umusesenguzi wa Politiki, avuga ko muri Politiki habamo icyo bita Power consolidation [tugenekereje ni nko gusigasira ubutegetsi].
Ati “Kugira ngo utindane ubutegetsi ugomba kugira ubwoba, iyo washiritse ubwoba ubutegetsi ubuvaho. Ikibazo abantu ntabwo bumva ko politiki ari science, batekereza ko politiki ari amahamba cyangwa ibitekerezo byabo.”
Avuga ko iyo abantu bageze ku butegetsi bakagera aho birara ibyabo biba bigiye kubarangirana, ati “Iyo wageze ku butegetsi ukamara imyaka 10 cyangwa 15 ugatangira uti ‘turakomeye’ mukabura ubwoba, mubuvaho cyane. Ni gutyo Kayibanda yakorewe Coup d’état.”
Avuga ko kuba abari ku butegetsi bahorana ubwoba bw’ababarwanya, ari ugushishoza mu gihe hari ababifata nk’intege nke.
Agaruka ku ngero z’ibigomba gutera ubwoba abari ku butegetsi, Robert Mugabe avuga ko nk’ubu hari umunyarwanda wishyuwe Miliyoni 50 USD aturutse i Burayi, bikwiye gutera ubwoba inzego kuko mu guhungabanya ubutegetsi hanakoreshwamo ubushobozi bw’amafaranga.
Yerekanye itandukaniro rya politiki yo muri Africa no mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko muri biriya bihugu bubatse inzego kuva cyera zikaba zifite imbaraga ku buryo ntawapfa kuzisenya mu gihe muri Africa ishyaka rigiye ku butegetsi ari ryo riniyubakira inzego ziba zinashobora gusenywa.
Ati “Muri Africa ishyaka riracyaza akaba ari ryo ryubaka inzego naryo ryajyaho rikanga kuvaho rikazavaho ari uko bisabye ko haza undi na we akarirasa na we agatangira kubaka bundi bushya.”
Avuga ko iyi politiki ikwiye gucika muri Africa kuko ari yo idindiza iterambere ry’uyu mugabane kuko ari na byo bikomeza guha intebe amacakubiri.
Impanuro ku bakibangamira abana babo gushyingiranwa n’abo bakunze kubera amoko
Robert Mugabe kandi yagarutse ku macakubiri akiri mu banyarwanda arimo agifitwe n’ababyeyi bakibangamira abana babo gushyingiranwa n’abo bifuza bashingira ku ivangura ry’amoko.
Ati “Bavuga ngo Mugabe afite Mushiki wa Theo bati ‘ariko se buri ni iki, bariya ni bande’ ubwo ni ubujiji none se kuki ku muzungu utambaza ngo ni mwene nde.”
Avuga ko imyumvire nk’iyi itakubaka igihugu cy’ejo gikomeye, kuko ayo macakubiri babiba mu bana babo azabagiraho ingaruka.
Ati “Nakuzanira umuzungu cyangwa umunyakameruni bizaba ari byiza ariko nakuzanira Umunyarwanda ngo ‘uyu ni Umuhutu, uyu ni Umugande uyu ni umuvantara uyu ni umurundi’. Ibintu by’ubujiji.”
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW