AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abapfobya Jenoside bifashishije YouTube ica umurongo ku Munyapolitiki Rashid

Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abapfobya Jenoside bifashishije YouTube ica umurongo ku Munyapolitiki Rashid
27-10-2021 saa 12:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 689 | Ibitekerezo

Umuryango Fandation Yolande Mukagasana wamaganye wivuye inyuma Abanyamakuru n’Abanyapolitiki bakomeje gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi babinyujije mu biganiro batambutse ku mbuga Nkoranyambaga nka YouTube by’umwihariko Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango urwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021.

Iri tangazo risohotse nyuma y’uko hamaze iminsi hagaragara bamwe mu batanga ibitekerezo kuri YouTube byumvikanamo amagambo apfobya akanahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umuryango Fandation Yolande Mukagasana uvuga ko abatanga biriya biganiro bitwaje ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko bakarenga imbibi bakavuga bimwe mu bigize ibyaha bihanwa mu Rwanda.

Uyu muryango uvuga ko umwe muri bariya batanze ibitekerezo byumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko « kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze. »

Itangaro ry’uyu muryango rikomeza rigira riti « Aya magambo yavuzwe n’uwiyita umunyapolitiki uzwi nka HAKUZIMANA Abdul Rashid aho asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri Youtube Channel ye izwi nka Rashid TV byose abyita ko uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka. »

Rigakomeza rigira riti « Tubibutse ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka. »

Fandation Yolande Mukagasana ivuga ko mu 1993, uwari Minisitiri w’itangazamakuru, Faustin Rucogoza utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside watergurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Felesiyani na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango.

Gusa ngo icyo gihe Kabuga Felesiyani yavuzeko RTLM « ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo. »

Fandation Yolande Mukagasana igira iti « Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntabwo twakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera rigaceceka. »

Iri tangazo risoza rigira riti « Turihaniza twivuye inyuma abo bose biyita abanyapolitiki, abanyamakuru cyangwa bakaba ari bo. Ntitubabuza gukora akazi kabo, ariko turiyama abashaka kugoreka, guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo. »

Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid umaze iminsi yotswa igitutu ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, akaba yanagarutsweho n’uyu muryango, muri iki cyumweru yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aho yagombaga kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA