AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gatsata : Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bakoze umwiherero wafatiwemo ingamba zidasanzwe

Gatsata : Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bakoze umwiherero wafatiwemo ingamba zidasanzwe
24-03-2018 saa 19:14' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1358 | Ibitekerezo

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Gatsata bakoze umwiherero ugamije kurebera hamwe bimwe mubyo bamaze kugeraho hibandwa cyane ku kunoza imikorere n’imikoranire mu rwego rwo kwisuzuma bakamenya bimwe mu bitaragerwaho neza no kubifatira ingamba mu gihe umwaka w’imihigo 2017/2018 ugiye kurangira

Uyu mwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018, wari wahuje abahagarariye urwego rw’abagore, urubyiruko na komite ngenzuzi na ngengamyitwarire y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Gatsata wo mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Mu bikobwa abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga bagiramo uruhare muri uyu murenge, harimo kubakira no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, harimo kandi no gufata iya mbere mu kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere uyu murenge birimo kubaka imihanda, gukangurira abandi kurwanya umwanda n’ibindi bitandukanye.

Agaruka ku kamaro ndetse n’impamvu y’uyu mwiherero, umwe mu bagore bitabiriye uyu mwiherero Yagize ati “Twebwe iyo dukora ushobora gutsitara ubundi ugatera intambwe ukagenda, rero mu rugamba rw’iterambere habamo ibyiza n’ibibi, rero uyu ni umwanya wo gukosora ibifutanye, hari igihe umuntu ageraho akiherera akibaza, ese maze gutera iyihe ntambwe ? Ntabwo ari ukuvuga ngo turi abanyamakosa ahubwo tugira n’ibyiza”

Umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Gatsata, Muhinda David yavuze ko ubwo bahuriye muri uyu mwiherero bagira ngo bahurire hamwe bige kubyo bamaze kugeraho n’ibyo bateganya bafate ingamba zidasanzwe zigamije gukosora ibitagenda

Yagize ati “ Twaje hano kugira ngo dufate ingamba, nk’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, icya mbere ni ukugira ngo twisuzume turebe ese tugeze he, twavuye he tunarebe aho twerekeza. Yakavuze ko nk’abanyamuryango bafite umukoro wo guhindura n’abandi banyarwandahagamije icyerekezo kimwe.”

Yakomeje agira ati “Turava hano twemeranyije ko umuntu utuzuza inshingano ze agomba kubibazwa agasobanurira imbere y’abanyamuryango impamvu atujuje inshingano ze niba ari umuyobozi akabazwa impamvu atakoresheje inama , niba ari umunyamuryango usanzwe nawe akabazwa impamvu atitabiriye iyo nama”

Yavuze ko umusaruro ukomeye barakura muri uyu mwiherero ari uko barataha bimeyeje gukorera hamwe nk’ikipe, yanavuze ko baje hano mu rwego rwo gutyaza ubwenge n’ubwo buri wese afite inshingano abamo umunsi ku munsi ariko nanone barakomeza kwibukiranya ikintu cyo gukorera hamwe.

Uyu mwiherero watangiwemo ibiganiro bitandukanye byibanze ku mikorere n’imikoranire inoze

,


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA