CGP George Rwigamba wari umaze imyaka itanu ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), yasimbuwe kuri uyu mwanya na DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere.
Izi mpinduka zakozwe mu buyobozi bwa RCS na Polisi y’u Rwanda, zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021.
Deputy Commissioner General (DCG) Marizamunda Juvénal yahawe kuyobora ruriya rwego avuye muri Polisi y’u Rwanda aho yari amaze igihe ari Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere.
DCG Marizamunda Juvénal wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant Colonel, yajyanywe muri Polisi y’u Rwanda muri 2014 ubwo yahitaga anahabwa uriya mwanya yari amazeho iki gihe.
Ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi byahaye inshingano nshya Ujeneza Jeanne Chantal wari Komiseri Mukuru Wungirije mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) wimuriwe muri Polisi y’u Rwanda.
Ujeneza Jeanne Chantal, muri Polisi y’u Rwanda azaba ari Umuyobozi Wungirije w’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, akazaba ashinzwe imiyoborere n’imari.
UKWEZI.RW