Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Karegeya Jean Baptiste avuga ko adaterwa ubwoba no kuba yafungwa kuko ibyiciro by’Abanyarwanda byose byageze muri Gereza zo mu Rwanda birimo n’abakomeye nk’uwabaye Perezida wa Repubulika, uwabaye Minisitiri w’Intebe ndetse n’Abajenerali.
Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI TV, Karegeya Jean Baptiste yagarutse ku Banyarwanda baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside barimo Hakuzimana Abdul Rashid na Karasira Aimable.
Muri icyo kiganiro, Karegeya avugamo ko abazaza bavuga nk’ibyatangajwe na bariya bantu batazabura kuboneka kuko hari benshi babiterwa n’ibibazo bafite mu mutwe kandi ko ababifite mu Rwanda ari benshi.
Mu kiganiro yongeye kugira na UKWEZI TV, Karegeya avuga ko igikwiye gukorwa ari uko abantu baganirizwa kugira ngo ibibazo biri mu mitwe y’abantu bigabanuke kuko benshi bisanga mu magereza kubera ibyo bibazo.
Ati “Narongeye ndakubwira nti ‘Abanyarwanda bafite byinshi mu mitwe bitavugwa’ bikavugwa bitewe n’igihe n’uburyo bivugwa n’umwanya abonye namwe mwamuhaye.”
Karegeya wagarukaga ku bitekerezo byatanzwe kuri kiriya kiganiro cyatambutse mbere, yavuze ko abamukanga bavuga ko ashobora gufungwa, bitamuteye ubwoba kuko kuri we adafite ubwoba bwo gutanga ibitekerezo yumva yemera.
Ati “Niba hari ikintu nemera, ukuri kwanjye ngufata nk’indaki ikomeye nk’umutamenwa. Njye mfunzwe ndi mu kuri ntabwo nsamba, oya, njye nzize ukuri kwanjye ibyo ntakibazo…
Njya nkunda kubivuga [bivugwa na bacye] ko Gereza zo mu Rwanda nta cyiciro cy’Umunyarwanda utarageramo, hagiyemo Perezida wa Repubulika, hajyamo Abajenerali, hajyamo abanyamafaranga uribuka BCDI, hajyamo PM, hajyamo Musenyeri…ninde muntu ukomeye utarajya muri gereza y’u Rwanda ku buryo Karegeya…kumbwira ngo nzafungwa…ariko ndabizi ko ntabihari ni ababa bakanga.”
Bamwe mu bagize imyanya ikomeye mu Rwanda bafunzwe barimo Pasiteri Bizumungu wabaye Perezida w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe uherutse no kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ndetse na Tom Byabagamba wari ufite ipeti rya Colonel akaba yaranakuriye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ririnda Umukuru w’Igihugu.
Avuga ko inkuru zose yakoze kuva yatangira gukora itangazamakuru “nta n’imwe bigeze bambwira ngo yikureho cyangwa tugufunge, nta muntu urantera ubwoba, nta moto iranyiruka inyuma nk’uko njya numva bamwe babivuga.”
Avuga ko igihe azaba yabonye ibimenyetso by’uko umutekano we ugeramiwe azabitangaza mu itangazamakuru, ati “Hanyuma nitegure nk’abandi ariko aho nzaba njya si njye wa mbere.”
IKIGANIRO KIRAMBUYE
UKWEZI.RW