AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Girinka, VUP n’ibyangombwa byo kubaka ni gahunda zikomeje kugaragaramo ruswa nyinshi

Girinka, VUP n’ibyangombwa byo kubaka ni gahunda zikomeje kugaragaramo ruswa nyinshi
8-05-2021 saa 08:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 654 | Ibitekerezo

Mu biganiro byahuje Abadepite, Abasenateri ndetse n’inzego zirwanya ruswa, hongeye gutungwa agatoki gahunda zikomeje kugaragaramo ruswa ku kigero cyo hejuru zirimo Girinka Munyarwanda ndetse na VUP no muri serivisi zo gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021 yahuje Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira kurwanya ruswa, (APNAC-Rwanda) ndetse n’Abadepite, Abasenateri na ziriya nzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa ubwo baganira ku kurwanya ruswa no kunoza imitangire ya serivisi mu Nzego z’ibanze.

Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye yavuze ko hari inzego zikigaragaramo ruswa nko mu butaka n’imyubakire, hanagaragazwa ko ruswa ikomeje kugaragara no muri gahunda ya Girinka.

Dr. Iyamuremye yavuze ko imitwe yombi, Sena n’Inteko Ishinga Amategeko bifite ubushake bwo kugira uruhare mu kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Hari imbogamizi zitureba zerekeye imiterere y’amategeko, imikorere mibi igaragara mu nzego ziha serivisi abaturage no gutinda gufata ibyemezo ku bagaragayeho ruswa. Ni inshingano yacu gufasha Igihugu kwishakamo ibisubizo mu gukumira, gutahura no guhana ruswa.”

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko barwanya ruswa (APNAC) ibiganiro byatanzwe n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), n’Urwego rw’Umuvunyi.

Abagize APNAC-Rwanda bagaragarijwe ishusho ya ruswa mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze muri iki gihe, hamwe n’uruhare rw’inama ngishwanama zashyizweho mu rwego rwo kurwanya ruswa no kuyikumira.

Agaragaza uko ishusho ya ruswa mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ihagaze, Umuyobozi w’Umuryango TI-Rwanda Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko guhera mu 2017 ruswa yiyongereye cyane.

Yagize ati “Mu 2019 ruswa yariyongere cyane cyane mu myubakire mu kajagari no kubona ibyangombwa byo kubaka kuko byageze ku kigero cya 61%, gahunda ya Girinka ku kigero cya 50%, gutanga akazi mu bikorera ku kigero cya 20%.”

Yavuze ko hari n’ibibazo byagaragaye mu ibarura ry’ubutaka ku baturage, kandi bashaka kubikosoza bigasaba gutanga ruswa.

Yemeje ko kuri ubu hakigaragara imitangire mibi ya serivisi mu kwishyura umusoro w’ubutaka no guhinduza ibyangombwa, bikarangira na byo hatanzwe ruswa kugirango abaturage bakemurirwe ibibazo.

Uyu muryango uvuga ko mu gihe cya guma mu rugo inzego z’ibanze zaranzwe na ruswa ku kigero cya 35.50%, polisi 26,6%, no mu zindi nzego ku kigero cya 26%.

Ikimenyane, icyenewabo n’itonesha na byo kugeza ubu ngo biracyagaragara mu nzego z’imirimo zitandukanye, haba mu nzego za leta n’izabikorera.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB Dr Usta Kaitesi, we agaragaza uko ruswa ihagaze mu nzego zitandukanye, yavuze ko hejuru ya 59% by’abaturage bagaragaje ko nko muri gahunda yo kubakira abaturage batishoboye, Girinka na VUP harimo ruswa n’ikimenyane.

RGB ivuga ko hari abaturage bacyakwa ruswa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi na REG, banarangiza ntibawubone.

Uru rwego rugaragaza ko inzego zose zikwiye kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zashyizweho zo kurwanya ruswa, no gukangurira abaturage uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi badasabwe ruswa.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yagize ati “Ni ngombwa ko Abanyarwanda tugira umuco wo gukorera mu mucyo, buri wese akagira uburenganzira kuri serivisi akwiye” :

Mu myanzuro yafashwe harimo gutanga amahugurwa ku bayobozi b’Inzego z’ibanze, gukora ubukangurambaga mu baturage, kwigisha urubyiruko kugira ngo buri wese arusheho kuzuza inshingano ze mu kugaragaza ahari ruswa no kuyirwanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA