AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanywe ku kazi atamazeho kabiri kubera imyitwarire mibi

Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanywe ku kazi atamazeho kabiri kubera imyitwarire mibi
15-11-2017 saa 09:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8333 | Ibitekerezo

Eng Didier Sagashya wari umaze amezi macye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, yirukanywe burundu kuri aka kazi kubera imyitwarire mibi nk’uko byanzuwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Inama Njyanama y’Umujyi yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017, niyo yanzuye ko Eng. Didier Sagashya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, ahagarikwa ku mirimo ye kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga akihanangirizwa ariko ntiyisubireho.

Mu myitwarire mibi ashinjwa, harimo gusuzugura inzego z’ubuyobozi bakoranaga ndetse no kuba yaraciye amadosiye y’Umujyi wa Kigali ajyanye n’imyubakire nk’uko byatangajwe na Athanase Rutabingwa, Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Ukwezi.com

Rutabingwa yabwiye Ukwezi.com ko Eng. Didier Sagashya yategetse abakozi yayoboraga kujya mu biro by’undi mukozi w’Umujyi wa Kigali atabizi, bagaca impapuro zijyanye n’iby’imyubakire mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo yaje kubyemera anabivuganaho na Meya w’Umujyi, amusaba ko ahana abo bakozi ariko amara ibyumweru bibiri ntacyo abikozeho, abajijwe avuga ko aho kubahana azemera akegura ku mirimo ye, ibintu Rutabingwa avuga ko ari amakosa adashobora kwihanganirwa.

Eng Didier Sagashya wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) kuva muri Kanama 2015, hagati muri Gashyantare uyu mwaka nibwo yatsindiye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali asimbuye Matabaro Jean Marie wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2010, akaza kwandika ibaruwa isezera kuwa 6 Gashyantare 2017.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA