Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yasabye Abanyarwanda kureka ibikorwa byose bishobora gutuma icyorezo cya COVID19 gikomeza gukwirakwira, ashimangira ko ibijyanye no gufungura amashuri bidashoboka igihe cyose hatabayeho kugabanyuka k’ubwandu bushya.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize habayeho ukwiyongera gukabije kw’imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus mu Rwanda, ibintu ihuza no kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Umunsi ku munsi abanyarwanda basabwa kubahiriza aya mabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza, gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abantu batagiha agaciro iki cyorezo kandi bakwiye kumenya ko iyi virusi ifite uburyo igenda yihinduranya ku buryo igihe icyo aricyo cyose hashobora kuza ifite ingufu kurenza indi.
Uyu muyobozi yavuze ko uko imibare y’ubwandu igaragara muri iyi minsi biri guca amarenga y’uko abantu bashobora gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.
Yakomeje avuga ko ariko ibi bitazashoboka kuko kwirinda iyi ndwara bishoboka ari nayo mpamvu abanyarwanda basabwa kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda buri wese akagira uruhare rwe.
Yagize ati “Nonese niba umubyeyi yemera ko haba ibirori mu rugo rwe rugahuza abana be, abashyitsi n’inshuti zabo bagaterana mu rugo ari 50 cyangwa ijana bakarya bakanywa kandi batambaye agapfukamunwa ubwo koko ikindi kiretse kutubwira ngo abantu iki cyorezo ntabwo bakigiha agaciro ni ikihe ?”
Yakomeje agira ati “Ese umuntu azakanguka abonye ko hari abantu benshi bapfuye bishwe na Coronavirus ? Ni bikomeza gutya se uratekereza ko ari inde wafungura amashuri tukibona abantu 40 buri munsi barwaye ? Ntabwo bishoboka.”
Yakomeje asaba ababyeyi kwirinda gukoreshereza ibirori mu ngo kuko niba bifuza ko abana babo basubira ku ishuri basabwa kubigiramo uruhare bubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko abari hagati y’imyaka 20 na 49, usanga abenshi batambara udupfukamunwa kandi bari mu bantu benshi, bakajya mu mahuriro amwe n’amwe atemewe nko kujya mu minsi mikuru mu ngo mu buryo bihishe.
Abari muri iki cyiciro kandi usanga bamwe bagiye mu mihango ya Kinyarwanda yo gusezera ku bantu bapfuye cyangwa se no ku kiriyo, ukahabasanga ari benshi cyane bamwe batambaye udupfukamunwa kandi bacucitse nta ntera bahanye.
Aba kandi ni bo usanga mu mirimo itandukanye cyane cyane nko mu masoko, aho usanga abakoresha baradohotse mu gukurikirana uko abakozi babo birinda icyorezo.
Minisitiri Dr Ngamije yatanze urugero rw’abakarani muri Matheus, aho muri iyi minsi harimo abagaragaraho Coronavirus.
Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 1963 bayanduye mu bipimo 255 959 bimaze gufatwa, 1036 barayikize mu gihe 922 bakirwaye naho batanu bitabye Imana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko abantu bakomeje kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus