AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hamenyekanye itariki nshya ya CHOGM yagombaga kuba muri 2020

Hamenyekanye itariki nshya ya CHOGM yagombaga kuba muri 2020
31-01-2022 saa 16:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1624 | Ibitekerezo

Hatangajwe itariki nshya y’Inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Ibihugu bigize umuryango w’Ibikoresha Icyongereza (Commonwealth) yagombaga kubera mu Rwanda muri 2020 igasubikwa kubera COVID-19.

Ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth batangaje ko iyi nama igomba kuzabera I Kigali izaba guhera ku wa 20 Kamena uyu mwaka.

Iri tangazo rigena amatariki y’inama ya Commonwealth Heads of State Government Meeting (CHOGM) yasohowe ku bufatanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commowealth Patricia Scotland, kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Mutama 2022.

Perezida Paul Kagame avuga ko iyi nama yitezweho umusaruro ushimishije wo kongera guhuza imbaraga.

Yagize ati “Imyaka ibiri ishize yatweretse ko dufite aho duhuriye cyane kurusha mbere kandi ko dukwiye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twifuza.”

Perezida Kagame avuga ko iyi nama ije itegerejwe, ikaba yiteze kuba umwanya mwiza wo kuganira ku mbogamizi zasizwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, na we avuga ko kuba abagize uyu muryango bagiye kongera guhurira hamwe ari andi mahirwe yo gushimangira ubumwe bw’Ibihugu biwugize.

Yagize ati “Ni andi mahirwe yo guhamya ubumwe bwacu muri Commonwealth no kwibanda ku bibazo by’ingenzi birimo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’ubukene, guteza imbere ubucuruzi n’iterambere rirambye.”

Patricia Scotland yaboneyeho gushimira Abanyarwanda bose bakomeje kugaragaza umuhate wo kuzakira neza abazitabira iyi nama ndetse n’imyiteguro yayo itarahwemye gushyirwamo imbaraga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA