Buri munyarwanda wese kimwe n’umunyamahanga utuye mu Rwanda cyangwa waje kuhatembera, ashobora gutunga imbunda yubahirije ibisabwa n’amategeko akanabyemererwa n’urwego rubifitiye ububasha. Buri munyarwanda wese kandi aramutse abisabye akanagagaza ko yujuje ibisabwa, ashobora gucuruza imbunda n’amasasu. Ibi byose bigenwa n’Itekeko rigenga intwaro ryasohotse mu Igazeti ya Leta.
Igazeti ya Leta Nimero idasanzwe yo kuwa 25/09/2018, ni yo yasohotsemo Itegeko N° 56/2018 ryo ku wa 13/8/2018 ryerekeye intwaro, ririmo ibisabwa n’amakuru ahagije ku bijyanye n’uwemerewe gutunga imbunda mu Rwanda, n’urwego rufite ububasha bwo kwemerera umusivili gutunga imbunga.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko, ivuga ko gutunga no kugendana imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Ingingo ya 4 y’iri tegeko yo ivuga ko uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida, bivuga ko aya mafaranga ashobora guhinduka bitewe n’Iteka rya Perezida riheruka rivuga kuri iyi ngingo.
Mu ngingo ya 7 y’iri tegeko, hagaragaramo ibisabwa ku muntu wifuza uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda. Iyi ngingo ivuga ko uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda ruhabwa :
Ingingo ya 8 y’iri tegeko yo igaragaza ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutunga no kugendana imbunda, igasobanura ko kugira ngo umuntu yemererwe gutunga cyangwa kugendana imbunda, agomba kubahiriza ibi bikurikira :
Icyakora, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushobora kudatanga uruhushya rwo gutunga cyangwa kugendana imbunda.
Umuntu wujuje ibisabwa n’iri tegeko, yemerewe gutunga imbunda imwe (1) igenewe guhiga, siporo cyangwa kwitabara. Icyakora ubifitiye uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ashobora gutunga imbunda zirenze imwe (1).
Ingingo ya 10 yo ivuga ko Iyo abagenzi bakeneye gukoresha imbunda zabo mu Rwanda, bagomba kuba bitwaje uruhushya rwo gutunga imbunda, kuzigendana cyangwa guhiga bahawe n’ibihugu byabo, hanyuma iya 11 yo ikavuga ko umubare w’amasasu yemererwa umugenzi ufite uruhushya rwo gukoresha cyangwa rwo kunyuza imbunda mu Rwanda ugenwa n’Iteka rya Perezida.
Ingingo ya 12 y’iri tegeko, ivuga ko uruhushya rwo gutumiza, kwinjiza mu Rwanda, kohereza hanze no kunyuza intwaro mu Rwanda, rutangwa na Minisitiri ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Urwo ruhushya rugomba kugaragaza nibura ibi
bikurikira : itariki n’aho rwatangiwe ; itariki ruzarangiriraho ; igihugu zizagurwamo ; igihugu zizoherezwamo ; abo zigenewe bwa nyuma ; imiterere n’uko zingana ndetse n’ibihugu zizanyuzwamo.
Ingingo ya 13 ivuga ku bisabwa umuntu ku giti cye kugira ngo yemererwe gucuruza intwaro mu Rwanda, isobanura ko kugira ngo umuntu yemererwe gucuruza intwaro agomba :
Iri tegeko risobanura ko nta na rimwe umucuruzi ashobora gutanga umubare w’intwaro uri hasi cyangwa hejuru y’uwanditse ku ruhushya rwe, kandi ko umusoro utangwa mu bucuruzi bw’intwaro, ugenwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko rigenga imisoro mu Rwanda.
Bimwe mu byo kwitonderwa bigaragazwa mu ngingo zitandukanye z’iri tegeko :