Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka Human Rights Watch, uravuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwabangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo by’umwihariko ku bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Youtube.
Uyu muryango wakunze gushinja u Rwanda kubangamira uburenganzira bwa muntu ariko Leta y’u Rwanda na yo ntihweme kuwunyomoza, uvuga ko mu gihe cy’umwaka ushize hari abakoresha urubuga rwa Youtube batewe ubwoba cyangwa bafunzwe bazira gutanga ibitekerezo byabo.
Raporo y’uyu muryango, ivuga bamwe mu bo HRW ivuga ko babangamiwe nka Dieudonné Niyonsenga, uzwi nka Cyuma Hassan wa Ishema TV, na Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV bafunzwe ariko bakaba bararekuwe.
Iki cyegeranyo kivuga ko nubwo muri aba bose nta numwe wahamijwe ibyaha, ariko ko ibyo bakorewe bisa nko gutera ubwoba abakora inkuru zicukumbuye.
HRW yanagarutse ku ifungwa rya Yvonne Idamange Iryamugwiza, ikavuga ko yafunzwe azira gutanga ibitekerezo bye kuri ruriya rubuga rwa Youtube.
Gusa uyu Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo guteze imvururu n’imidugararo muri rubanda, ubu akaba afunzwe by’agateganyo mu gihe urubanza rwe rwo mu mizi rutaratangira kuburanishwa.
Iyi raporo inagaruka kuri Aimable Karasira na we wakunze gutanga ibitekerezo kuri Youtube, ikavuga ko yatewe ubwoba ashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lewis Mudge uhagarariye uyu muryango muri Africa yo hagati, yatangaje ko hari impungenge ku mutekano w’abakoresha ubu buryo bushya bwo gutanga ibitekerezo bwa Youtube.
Yagize ati “guterwa ubwoba, n’ubwoba bwo gukurikiranwa kubera gukora inkuru zikomeye bigira ingaruka zihoraho.”
Ivomo : BBC
UKWEZI.RW