I Kigali hateraniye inama yahuje inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka , iz’iperereza, abashinzwe umutekano, abashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, igamije kwiga ku masezerano yo guhuza imipaka mu rwego rwo korohereza abakorera ingendo zitandukanye mu bindi bihugu mu rwego rw’ubuhahirane.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi ikaba izamara iminsi 4, izigirwamo byinshi bitandukanye bizafasha ibihugu byo muri Afurika gukuraho imbogamizi abantu bahura nazo ku bijyanye no kwambukiranya imipaka bava mu bihugu byabo berekeza mu bindi bihugu bagiye muri gahunda zitandukanye.
Iyi nama ije ikurikira n’iherutse kubera mu Rwanda muri Nyakanga 2016 yo gutangiza pasiporo imwe muri Afurika, aho abari bayitabiriye bagaragaje ko iyi gahunda izahindura byinshi ku buzima bw’abanyafurika mu ngeri zitandukanye.
Aya masezerano n’amara kwemezwa agatangira gushyirwa mu bikorwa byitezwe ko bizafasha abakora ingendo z’ubucuruzi mu bindi bihugu, ba mukerarugendo, abajya kwiga hanze y’ibihugu byabo ndetse binagire uruhare rukomeye mu igabanuka ry’abava ku mugabane wa Afurika bakajya ku mugabane w’iBurayi nk’impunzi.
Umuyobozi muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU ) ushinzwe ibijyanye na politiki, Khabele Matlosa, yavuze ko ibihugu bigiseta ibirenge muri gahunda yo gufungura imipaka akaba aribyo byatumye hategurwa iyi nama kugirango bungurane ibitekerezo maze banasinye masezerano.
Yagize ati “Kugeza ubu ibihugu 20 bya Afurika nibyo byonyine byamaze gutera intambwe yo gufungura imipaka.Ibihugu byinshi biracyaseta ibirenge ariko biterwa no gutinya umutekano mucye ariko nyamara ntabwo ari umwihariko wa Afurika ni ku Isi yose.”
Khabele akomeza asaba ibihugu byo muri Afurika kumva inyungu zo gufungura imipaka bagahahirana n’Abanyafurika bagenzi babo kurusha uko bakomeza kuyifunga.
Yagize ati “Gufungura imipaka bizazamura ubucuruzi hagati y’Abanyafurika n’ubucuruzi ku mugabane wa Africa muri rusange, ibyo bizatuma n’ubukungu buzamuka.”
Yakomeje avuga ko uretse kuzamura ubukungu muri Afurika bizazamura n’ubukerarugendo ndetse n’uburezi muri Afurika.
Khabele Matlosa, umuyobozi muri Komisiyo ya AU ushinzwe ibijyanye na politiki
Nta mpungenge ibihugu bya Afurika bikwiriye kugira ku bijyanye no gufungura imipaka
Col. Francis Mutiganda ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda wari uhagarariye umuyobozi w’urwego rw’iperereza ry’u Rwanda muri iyi nama ari narwo ruyoboye Umuryango uhuza inzego zishinzwe Iperereza muri Africa (CISSA) avuga ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kugira impungenge ku bibazo bishobora guturuka ku gufungura imipaka ugereranyije n’inyungu zirimo.
Yagize ati “[…] Nta mpungenge zigaragara ibihugu bya Afurika bikwiriye kugira ku byerekeranye no gufungura imipaka ugereranyije n’ibyiza byava muri uko kuyifungura. Abafunguye imipaka nta bibazo bidasanzwe bagize byatewe n’uko gufungura imipaka.”
Yanavuze ko ibihugu byafunguye imipaka yabo hari ibibazo byagiye bikemuka
Col. Francis yakomeje avuga ko aya masezerano niyemezwa muri iyi nama azoherezwa mu kanama kateganyijwe kazayanonosora neza, maze kayohereze mu nama y’Abaminisitiri nabo bayemeze, nibamara kuyemeza ajye yakoherezwa mu nama y’abakuru b’ibihugu bayemeze burundu.
Yagize ati “Twizeye ko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu bazayifataho umwanzuro ndakuka hanyuma igatangira gushyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza abaye.”
Col. Francis Mutiganda avuga ko kwanga gufungura imipaka kubera ibibazo by’umutekano mu bihugu byabo ari urwitwazo kuko n’ubundi ibyo bibazo bisanzwe biriho kandi imipaka yabo ifunze.
Col. Francis Mutiganda niwe wari uhagarariye urwego rw’iperereza rw’u Rwanda muri iyi nama
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu bihugu bya Afurika