Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2019. Ian Kagame wari n’umukinnyi w’ikirangirire muri iyi Kaminuza, yarangije amasomo ye mu bijyanye n’ubukungu.
Ange Ingabire Kagame, mushiki wa Ian Kagame, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko yishimiye cyane kuba musaza we yateye indi ntambwe mu buzima, kandi ko umuryango utewe ishema n’urwego agezeho. Ange Kagame yagaragaje ifoto y’umuryango we wose urimo ababyeyi n’abavandimwe be, bitabiriye ibirori byo guhabwa impamyabumenyi (Graduation) kuri Ian Kagame).
Yanavuze ko yishimiye kuba asanzwe ari umukinnyi ukomeye muri Kaminuza ye, harimo kuba ari kapiteni mu mukino uzwi nka Track and field uba ugizwe no kwiruka, gusimbuka no gutera (kujugunya) imihunda.
Uretse uyu mukino, Ian Kagame yanakiniraga kaminuza ya Williams College umukino w’umupira w’amaguru (Soccer). Ni umusore w’imyaka 19 wanagiye agaragara mu mikino itandukanye mu Rwanda, akaba yari no mu mukino wa gishuti wahuje abana b’Abanyarwanda biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball wabereye kuri Petit Stade ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2016.
Tariki 18 Kamena 2016 kandi, Brian Kagame na mukuru we Ian Kagame bakinnye mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wahuje iyi kipe na Maroc. Ni umukino wari wateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.
Ian Kagame ni ubuheture mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame. Muri uyu muryango, imfura ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, umukurikira akaba Ian Kagame naho Brian Kagame akaba umuhererezi.
Williams College, Kaminuza Ian Kagame yarangijeho icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ni imwe mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinzwe mu 1793. Ni Kaminuza iri mu mujyi wa Williamstown muri Leta ya Massachusetts.