Intara y’Uburasirazuba, uretse kuba ikunze kurangwa n’umutekano mucye ahanini ku mpamvu z’uko ihana imbibi n’ibihugu duturanye bigera kuri 3 no kubw’imiterere yayo yihariye ikunze kurangwa n’igihe kirekire cy’izuba ryinshi ritera amapfa n’inzara mu baturage b’iyi Ntara. Ibyo kimwe n’ibindi bibazo ni bimwe mu byo Guverineri Mufulukye Fred nk’umuyobozi mushya w’iyi ntara akwiye gushyiramo imbaraga kugirango koko abashe gufasha iyi ntara mu gukomeza umurongo mwiza abanyarwanda bifuza kugenderamo barangajwe imbere n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Tariki 30 Kanama 2017, Perezida Kagame akoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barimo na ba Guverineri babiri bashya, Gatabazi Jean Marie Vianney amuha kuyobora Intara y’Amajyaruguru ndetse na Mufulukye Fred ahabwa Intara y’Uburasirazuba.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha Kazaire Judith yahaye Guverineri Mufulukye Fred umukoro wo gukurikirana inkunga Leta igenera abatishoboye
Mufulukye Fred yari asanzwe ari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze, ibi bifitanye isano cyane n’imirimo mishya yahawe yo kuba Guverineri w’Intara cyane ko mu nshingano yari afite ubwo yabaga muri MINALOC harimo no kureba niba koko abayobozi b’ibanze bashyira mu bikorwa ibyo bashinzwe. Uyu muyobozi kandi avuga ko intwaro nyamukuru azifashisha ari imikoranire myiza hagati ye n’abayobozi bafatanya akanongeraho kandi ko kuba afite abaturage bakorana n’inzego ari ibimuha icyizere cy’uko azagera kuri byinshi. Nyamara,
ibibazo 4 by’ingutu biramutegereje ngo ahangane nabyo.
1. Umutekano muri iyi ntara ni ikibazo gikomeye
Ubuyobozi bw’iyi ntara buhamya ko uretse kuba inkomoko y’umutekano mucye ari ibihugu by’ibituranyi bihana imbibe n’u Rwanda aho usanga abambutsa ibiyobyabwenge birimo za kanyanga n’urumogi n’ibindi aribyo bikurura urugomo bityo umutekano ugahungabana ariko ku rundi ruhande hari ingingo y’umwihariko aba bayobozi bakunze gushimangira bavuga ko igikeneye gushakirwa umuti ari umubare munini w’abakora ibyaha birimo urugomo, guhohotera abana, kwiba abana ndetse n’ibindi byaha bikorwa n’abava mu zindi ntara z’igihugu bakaza gutura muri iyi ntara.
N’ubwo kuri ubu bigoye kubihamya bitewe n’ibihe by’amapfa iyi ntara yanyuzemo mu mwaka ushize wa 2016, ariko mu myaka ya za 2003 kuzamura wasangaga abaturage bava mu ntara zinyuranye baje gushakira imibereho mu Burasirazuba bw’u Rwanda abenshi muri aba bakaba barakomeje guturamo ari nabo usanga bashyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu mutekano w’iyi ntara uhungabanywa.
Ubwo yari mu muhango w’ihererekanyabubasha, Kazaire Judith wayoboraga iyi ntara yagize ati “Iyi ntara ifite amahirwe menshi kuburyo iganwa kandi ikanagendwa n’abantu benshi ku buryo ubu hari abaturage baturuka mu duce dutandukanye tw’igihugu, baraza ugasanga bari muri iyi ntara nibyo turabizi twese ko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutura aho bashaka ariko mu by’ukuri tutabyifashemo neza aba bantu baduteza ibibazo, ni byiza ko tubakira tukanamenya ko baje, Impamvu mvuga ibi ni uko ibyaha byinshi tubona muri iyi ntara iyo dukurikiranye ahanini dusanga atari abakomoka muri iyi ntara”
Umutekano ni ingingo ikunze kugarukwaho cyane mu ntara y’Uburasirazuba
2. Amapfa n’imihindagurikire y’ibihe
Ubwo habagaho umuhango wo kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko tariki 7 Nzeri 2017, icyo Guverineri Mufulukye Fred yijeje Sena ni uko azahangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira iyi ntara, ashishikariza abayituye gutera amashyamba ndetse banitabira gahunda zo kuhira imyaka kugirango barusheho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ikibazo cy’amapfa nka kimwe mu bibazo byakunze guhangayikisha abatuye iyi ntara n’igihugu cyose muri rusange cyane ko mu myaka yo hambere iyi ntara yahoze ifatwa nk’ikigega cy’igihugu ahanini bitewe n’uburyo ubu butaka bwaho bwera.
3. Ibikorwaremezo muri iyi ntara biracyari ikibazo
Muri iyi ntara hari hoteli ebyiri zo ku rwego rwo hejuru zirimo kubakwa imwe mu karere ka Nyagatare ndetse n’iyo mu karere ka Ngoma, zigiye gushyigikira ibindi bikorwa remezo bitandukanye bisanzwe muri iyi ntara. Hari ibindi bihanzwe amaso nka Hote Golden Tulip iri mu karere ka Bugesera, ahasigaye habera ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro byinshi, nk’ahantu hagomba kuzaba n’umujyi ugenewe imyidagaduro by’umwihariko. Ibi ariko ntibihagije, hari ibindi biteye ikibazo kurushaho.
Ikibazo cy’ingutu ku bikorwaremezo muri iyi ntara kigaragarira cyane mu kuba kugeza ubu hataraboneka amazi ahagije iyi ntara ndetse n’amashanyarazi muri iyi ntara by’umwihariko mu turere twa Kayonza na Gatsibo ubona hagikenewe imbaraga mu kuba abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi uhagije ibi nabyo bikaba ari bimwe mu bitegereje Guverineri mushya.
Ikibazo cy’ibikorwaremezo ni kimwe mu bishobora kubangamira ubukerarugendo muri iyi Ntara cyane ko usibye kuba ifite pariki y’Akagera hari n’igitekerezo gikunze gutangwa n’abaturage b’iyi ntara bavuga ko bashyiraho uburyo bw’uko abantu bajya baturuka imihanda yose baje gusura inyambo zibarizwa muri iyi ntara mu duce twa za Nyagatare na Gatsibo.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha kandi, Kazaire Judith wahoze ayobora iyi ntara yavuze ko hari byinshi byo kwitabwaho muri iyi ntara birimo ikibazo cy’inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi zikigaragara nabi bityo akaba yaramusabye kwita ku mirimo y’isanwa z’izi nzibutso
4. Imibereho myiza y’abaturage ikenewe kwitabwaho
Madame Judith ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwamusimbuye, yavuze ko hari ikindi kibazo cy’ingutu gikunze kugaragara mu nzego z’ibanze aho usanga hari inkunga iba yaragenewe abatishoboye irimo VUP n’ingoboka ariko ayo mafaranga akaba agera mu bayobozi bo hasi bakayakoresha mu nyungu zabo ntabashe kugera ku bo yagenewe.
Guverineri Kazaire Judith avuga ko abaturage bakwiye kwitabwaho by’umwihariko abagenerwa inkunga ya VUP igahera mu maboko y’abashinzwe kuyibagezaho
Judit yagize ati “Hari gahunda nziza Leta rwose yageneye abaturage zirimo VUP, ubudehe n’ibindi ariko imbogamizi mbonamo twageragezaga gukurikirana, na Nyakubahwa Guverineri mushya asanzwe azi azakomeza gukurikirana, ni uko ariya mafaranga ntabwo turagera ku rugero rwiza rwo kuvuga ngo ubwo bufasha bwose buza bugera ku baturage bwagenewe kandi muby’ukiri Leta yo iba yashoyemo amafaranga ariko abashinzwe kuyageza kubo yagenewe baracyari ikibazo”
Intara y’Uburasirazuba igizwe n’uturere twa Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Kirehe, Ngoma na Nyagatare. Ibikorwa by’ingenzi bitunze abaturage b’iyi ntara ni ubuhinzi n’indi mirimo y’ubucuruzi dore ko ihana imbibe n’igihugu cya Uganda mu majyaruguru, igihugu cya Tanzania mu Burasirazuba ndetse n’u Burundi mu Majyepfo y’iyi ntara
Kazaire Judith wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba kuva mu kwezi k’Ukwakira 2016
Mufulukye Fred, Guverineri mushyaw’Intara y’Uburasirazuba