AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibitaramo byakomorewe ku bakingiwe gusa, Kugera mu rugo ni saa yine, Utubari two ntacyahindutse

Ibitaramo byakomorewe ku bakingiwe gusa, Kugera mu rugo ni saa yine, Utubari two ntacyahindutse
2-09-2021 saa 07:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1816 | Ibitekerezo

Ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zongeye koroshywa aho ibitaramo byakomorewe ariko bikitabirwa n’abakingiwe iki cyorezo banabanje kwipimisha mu gihe utubari twafunze kuva izi ngamba zashyirwaho nubundi twakomeje gufungwa.

Izi ngamba zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yatera kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, zongereye amasaha y’ingendo mu Mujyi wa Kigali aho ubu ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro (22:00’) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00’).

Gusa iyi ngamba iteganya ko ibikorwa byemewe gukora byose bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (21:00’).

Naho mu bindi bice by’Igihugu ho ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00’) naho ibikorwa byo muri ibyo bice byo bigafunga saa mbiri z’ijoro.

Hari Uturere twashyiriweho umwihariko dukomeje kugaragaramo imibare iri hejuru y’ubwandu turimo Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ; two ingendo zibujijwe guhera saa mibiri z’ijoro mu gihe ibikorwa bizajya bifunga saa moya.

Aya mabwiriza kandi yakomoreye ibindi bikorwa birimo ibirori n’amakoraniro rusange arimo ibitaramo by’abahanzi, iserukiramuco n’imurikabikorwa, ariko bikazafungurwa mu byiciro.

Iri bwiriza rivuga ko abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi bakabaza kwipimisha.

Utubari twafunze kuva aya mabwiriza yatangira gushyirwaho kuva muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, two twakomeje gufungura nubwo abanywa agasembuye bo bakomeje kugasoma dore ko hari n’imvugo yakunze gukoreshwa aho bamwe bavuga ko “utubari tuzakomeza gukora dufunze.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA