Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020, Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yakiriye indahiro z’abaminisitiri n’abayobozi bakuru bahawe imyanya mishya muri guverinoma y’ u Rwanda.
Ni nyuma y’uko tariki 26 Gashyantare 2020 Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma, agashyiraho n’abaminisitiri basimbura abaherutse kwegura.
Abarahiye ni Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima yari asanzwe akora mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ashinzwe indwara z’ibyorezo n’indwara z’ibyorezo zirengagijwe, yakoze muri Minisiteri y’ Ubuzima ashinzwe kuyishakira inkunga, yanabanye umuhuzabikorwa wa Global Fund mu Rwanda.
Dr Uwamariya Valentine warahiriye kuba Minisitiri w’Uburezi, yari asanzwe akora muri Rwanda Polytechnic ashinzwe ubushakashatsi, yabaye umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda imyaka 18 yigisha amasomo ya siyanse, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye n’ubutabire yakuye i Johannesburg muri Afurika y’ Epfo. Afite indi mpamyabumenyi y’ ikiciro cya 3 yakuye mu bijyanye n’ ibidukikije n’amazi yakuye muri Kaminuza yo mu Buholandi.
Dr Bayisenge Jeannette wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yari asanzwe ari Perezida w’inama njyanama y’umujyi wa Kigali, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’ibikorwa rusange yakuye muri kaminuza.
Madamu Mpambara Ines wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, yari asanzwe ari umuyobozi mu biro by’ umukuru w’igihugu, mbere yaho yabaye umuyobozi w’ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’ u Rwanda.
Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri.
Abanyamabanga ba Leta :
Madamu Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.
Bwana Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,
Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko abenshi ari abagore abandi bakiri bato bityo ko nta mpamvu yatuma batuzuza neza inshingano zabo.