AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iby’u Rwanda n’u Bufaransa bwatumije Gen James Kabarebe byafashe indi ntera

Iby’u Rwanda n’u Bufaransa bwatumije Gen James Kabarebe byafashe indi ntera
24-10-2017 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15973 | Ibitekerezo

Iby’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa byafashe indi ntera nyuma y’aho iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gitumije Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, ngo azajye kwitaba ubutabera bw’u Bufaransa yisobanure ku by’umutangabuhamya uherutse kuvuga ko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ari zo zahanuye indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Kugeza ubu ntawashidikanya ku kuba u Rwanda n’u Bufaransa bitabanye neza, dore ko mu gihe u Rwanda rusaba Abafaransa kwemera no gusaba imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, u Bufaransa nabwo bukomeje gukurikirana bamwe mu babohoye u Rwanda bubashinja kuba ari bo bahanuye indege yarimo Perezida Juvenal Habyarimana, tariki 6 Mata 1994.

Nyuma y’uko inkiko z’u Bufaransa zihaye umwanya umutangabuhamya ushinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuba zarahanuye indege ya Habyarimana ndetse bugatumiza Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe ngo azajye kwitaba mu Bufaransa, Jeune Afrique ivuga ko Leta y’u Rwanda yahise itumiza ambasaderi wayo mu Bufaransa , uwo akaba ari Jacques Kabale wasabwe kuva aho yari afite icyicaro i Paris ngo agaruke i Kigali.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa atumijwe mu gihe mu Rwanda hari hashize imyaka irenga ibiri nta ambasaderi w’u Bufaransa uhaba, uheruka akaba ari Michel Flesch nawe wahavuye kubera ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi, kuva ubwo akaba atarigeze asimburwa.

Jeune Afrique ivuga ko hari umukuru w’igihugu cyo muri Afurika yo mu Burengerazuba bwa Afurika, uherutse kubwirwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, amagambo agaragaza ko bamaramaje gukomeza gukurikirana bamwe mu bayobozi bakuru na bamwe mu basirikare bakomeye b’u Rwanda, avuga ko atari dosiye nshyashya ahubwo ngo ari isanzwe bakomeje gukurikirana, anavuga ko yibutsa Perezida Kagame ko ubutabera bw’u Bufaransa bwigenga.

Perezida Kagame na Emmanuel Macron baherutse guhurira muri Amerika baraganira, nyuma benshi bakeka ko umubano waba ugiye kongera kumera neza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA