AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iby’umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa byabaye agatereranzamba

Iby’umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa byabaye agatereranzamba
30-10-2016 saa 16:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16236 | Ibitekerezo

Kugeza ubu hari urujijo, amayobera no kutavuga rumwe kw’impande ebyiri z’abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse kugwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari abo muri uyu muryango basanzwe baba mu Rwanda baherutse kujya muri Amerika aho batangazaga ko ibiganiro byatangiye ndetse n’icyemezo ntakuka ku by’aho umwami azatabarizwa kikaba kigiye kuboneka, nyamara abasanzweyo bavuga ko iby’izo mpaka ntacyo barabitangiraho, kugeza ubu kumenya ukuri nyako bikaba bitoroshye.

Mu gitondo cyo kuwa wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2016, ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye na Pasiteri Ezra Mpyisi uri kumwe n’abagize uyu muryango bari muri Amerika, baba abo bahagurukanye i Kigali n’abasanzwe baba muri Amerika. Yadutangarije ko batangiye ibiganiro kuwa Kane kandi ibintu bikaba bigenda bijya mu buryo, dore ko yavugaga ko abona hari icyizere ko abari batsimbaraye ku byo gutabariza umwami muri Amerika bashobora kuva ku izima umwami atabarizwa (agashyingurwa) mu Rwanda.

Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa, icyo gihe yavugaga ko ibiganiro n’impaka ku bijyanye n’aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa bigomba gukomeza mu mpera z’icyumweru, ndetse n’icyemezo ntakuka yavugaga ko kizamenyekana kuwa Gatandatu cyangwa kuri iki Cyumweru.

Nyamara ibi bitandukanye cyane n’ibyatangajwe na Boniface Benzige wari umuvugizi akaba n’umunyamabanga w’umwami Kigeli V Ndahindurwa. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira, Boniface Benzige yavuze ko ntacyo abagize impande zombi z’uyu muryango baremeza, ndetse agaragaza ko ahubwo bataratangira no kubijyaho impaka nk’uko Pasiteri Ezra Mpyisi yari yabitangaje. Avuga ko ntacyo barageraho, n’impaka z’aho umwami azatabarizwa bakaba bataranazitangira. Twashatse kongera kuvugana na Pasiteri Ezra Mpyisi ngo agire icyo abivugaho ariko ntibyadukundiye.

Aba ni bamwe mu bo mu muryango w’Umwami Kigeli basanzwe baba mu Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA