AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Idamange wajuririye ibyo gufungwa iminsi 30 ngo aho afungiye ntiyemerewe kwegera abandi

Idamange wajuririye ibyo gufungwa iminsi 30 ngo aho afungiye ntiyemerewe kwegera abandi
24-03-2021 saa 08:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1512 | Ibitekerezo

Idamange Iryamugwiza Yvonne uregwa ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha muri rubanda akaba yarajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yabwiye Urukiko ko afunzwe nabi kuko atemerewe kugira uwo yegera mu bo bafunganye.

Yabivuze mu rubanza rw’Ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Idamange Iryamugwiza Yvonne wari aho afungiye kuri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko ubujurire bwe bushingiye ku kuba yarafashwe mu buryo budakurikije amategeko ngo kuko yasatswe kandi akafungwa mu ijoro.

Yavuze kandi ko amashusho yashingiweho afatwa yayashyize kuri YouTube saa munani z’amanywa, abaje kumufata bakahagera saa munani n’igice, hashize iminota 30.

Akavuga ko akurikije iyo minota abaje kumufata batari bazi ibyo yavuze muri iyo video kandi ari yo ishingiyeho ibyaha aregwa.

Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n’abandi bagororwa, avuga ko n’ugerageje kuvugana na we ahamagazwa.

Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku rukiko i Rusororo, bwabwiye urukiko ko Idamange yasatswe akanafatwa bitinze mu ijoro kuko ari we ubwe wanze ko bamusaka ku masaha akwiriye.

Naho ku gihe yatangarije ubutumwa bwe n’igihe ubugenzacyaha bwamugereyeho, umushinjacyaha yavuze ko iby’ingenzi bigize ibyaha bari bamaze kubibona mu butumwa bwe - bumara iminota 53 - kandi ko nta wari utegetse ubugenzacyaha kureba video yose.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo. Icyemezo cy’urukiko kikazasomwa ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA