Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu gihagaze neza, ndetse ko ubukungu bw’ igihugu buri kuzamuka nubwo u Rwanda rufite ibibazo birimo iby’ umutekano n’ iby’ umupaka.
Yagize ati “Igihugu gihagaze neza pe !, ntabwo ari amahirwe gusa, wenda nayo yaba arimo ariko mwese, buri wese afite uruhare rwe. Dufite inshuti dufite abo dukorana ni aho bihera niyo mpamvu ariko bimeze”..
Umukuru w’ igihuu yavuze ko iyo ntambwe imaze guterwa ikwiye gutanga imbaraga , u Rwanda rugakora ibindi byinshi kandi byiza.
Uyu mushyikirano ubaye mu gihe muri uyu mwaka hari abarwanya u Rwanda bagiye bagaba ibitero mu Rwanda bikica abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’ abarusura bakwiye umutekano. Ati “Impamvu ya mbere u Rwanda rukeneye umutekano ni amateka. U Rwanda rwabuze umutekano.
Icya kabiri ni uko mu bibazo tuba tugomba gukemura buri gihe buri mwaka , ntih abura ibigaragara nanone ko biba bishobora guhungabanya umutekano w’ u Rwanda bikaba byarusubiza inyuma”.
Perezida Kagame yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano atari benshi gusa ngo n’ ibikorwa bya bake bibi biba ari byinshi.
Ati “Bimaze nk’ imyaka ibiri ariko nabyo navuga ko tubigerereye. Abantu bafite amatwi barabwirwa ntibumve ? Barerekwa ntibabone. Twagiye tubabwira ko uko byagenze ariko bizagenda ninako bizagenda n’ ubundi”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari abo televiziyo iherutse yerekana barafashwe bari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, agaragaza ko hari abishwe kandi ko aribo babihisemo ati “Abatagize amahirwe yo kwerekanwa nibo bahisemo aho bajya”.
Yavuze ko u Rwanda rwabahaye amahirwe ngo batahe niba ari impaka bazige bari hamwe. Umutekano wagizwemo uruhare n’ abaturage n’ abashinzwe kurinda ubusugire.
Mu bijyanye n’ ubukungu Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’ u Rwanda buri gutera imbere nubwo hari ibibazo by’ abashaka guhungabanya umutekano n’ ikibazo cy’ abavuga ko umupaka w’ u Rwanda ufunze.
Uyu mushyikirano kandi ubaye mu gihe mu minsi ishize hari abaturage bo mu mujyi wa Kigali ubuyobozi bwasenyeye amazu kuko bari batuye mu manegeka.
Perezida Kagame yagaragaje ko abasenyewe badakwiye gusaba ubwishyu kuko aho bari batuye hatemewe kuko ari mu gishanga kandi igishanga kikaba ari ubutaka bwa Leta.
Yagaragaje ko abayobozi bahaye abaturage uburenganzira bwo kubaka mu bishanga bagomba kubiryozwa kuko gutura mu gishanga bitemewe. Cyokora ngo ibikorwa by’ abo baturage byari kuri ubwo butaka bizishyurwa.
Umukuru w’ igihugu yavuze ko 84% by’ ingengo y’ imari bisigaye biva mu misoro y’ igihugu mu rwego kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Mu burezi yavuze ko uburezi buri gutera imbere gusa ngo biragenda gahoro ntabwo biri kwiruka.