Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018, nibwo Alain Mukuralinda uzwi nk’umuhanzi akaba n’umwanditsi ndetse akaba yaranabaye igihe kirekire umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, azashyira hanze igitabo yanditse, aho avugamo ibijyanye n’ifungwa rya Ingabire Victoire Umuhoza umaze igihe muri gereza ya Kigali izwi nka 1930.
Nk’uko Alain Mukuralinda usanzwe yibera i Burayi yabitangarije umunyamakuru wa Ukwezi.com, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 nibwo azamurikira muri Umubano Hotel ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, igitabo yanditse agaragazamo iby’ifungwa rya Ingabire Victoire Umuhoza wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda ubu akaba afungiwe muri gereza ya Kigali izwi nka 1930.
Ubwo mu minsi ishize yasobanuraga iby’igitabo yanditse, Alain Mukuralinda bamwe bazi nka Alain Muku, binyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati : "Muri iyi myaka ibiri ishize abantu batagira ingano kandi baturutse imihanda yose, bakunze kumbaza impamvu ntavuga ku mugaragaro uko urubanza rwa Madamu Ingabire Umuhoza Victoire rwagenze, bamwe bagira bati mwaramuhimbiye, mwaramubeshyeye, mwaratekinitse, mwaramurenganyije, nta butabera... None igihe ni iki ngo buri wese ubyifuza amenye koko uko muri urwo rubanza byagenze, cyane cyane ko na madamu Ingabire yabibwiriye uko yabibonye. Ubwo buri wese amaze kwisomera no kumva impande zombi, nta marangamutima, azikuriramo umwanzuro ukwiye. Murabisanga mu gitabo nise “Qui manipule qui ? : Victoire Ingabire Umuhoza, des Pays-Bas au Pays des Mille Collines”
Alain Muku yahoze ari umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ubu abana n’umuryango we mu Buholandi
Iki gitabo cya Alain Muku azamurikira i Kigali, urebye mu ncamacye yacyo usangamo ishusho y’ibigikubiyemo aho biganisha. Hari aho muri iyo ncamake, uyu mwanditsi agaragaza ko abapolisi, abashinjacyaha n’abacamanza, bagaragaye mu maso ya benshi nk’abarenganyije Ingabire Victoire, hakaba abavuga ko urubanza rwe rwari rushingiye ku mpamvu za politiki n’ibindi, nyamara ngo kuba umugore w’umunyapolitiki bitaragombaga kumuha ubudahangarwa imbere y’amategeko.
Alain Muku avuga ko igitsina, ubwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa imyemerere kimwe n’ikindi gikunde umuntu yaba arimo, bidatuma abona ubudahangarwa bwatuma atakurikiranwa igihe yakoze icyaha gihanwa n’amategeko.
Ingabire Victoire Umuhoza uyobora ishyaka FDU Inkingi, afungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 kuva muri 2010, akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba.
Alain Muku wanditse iki gitabo kivuga kuri Ingabire Victoire n’ifungwa rye, yabaye umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda igihe kirekire, kugeza mu mpera za 2015 ubwo yasabaga Leta y’u Rwanda ko yahagarika akazi asanzwe akora mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kugeza igihe kitazwi, kugirango abashe gusanga umuryango we i Burayi mu gihugu cy’u Buholandi aho umugore we yoherejwe gukorera mu ruganda rwa Heineken. Uretse ibyo, anazwi nk’umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Murekatete, Batsinde, Gloria, Musekeweya n’izindi.