Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryasubije mu Rwanda imfashanyo y’ibiribwa byiganjemo ibishyimbo bingana na toni 508, byaguzwe mu Rwanda, bikaba byaragombaga kujyanwa mu Burundi ngo bigoboke abaturage barembejwe n’inzara, ariko ubuyobozi bw’iki gihugu cy’abaturanyi bwanze iyi mfashanyo kuko iriho ikirango cy’uko yavuye mu Rwanda. U Burundi kugeza ubu buvuga ko bwikanga ko u Rwanda rwahungabanya umutekano wabwo, ubwo bwoba bukaba ari bwo bwatumye bakumira ayo makamyo.
Kuwa Gatanu tariki 21 Mata 2017, nibwo ibiro bishinzwe iperereza mu gihugu cy’u Burundi, byahagaritse amakamyo yari apakiye ibishyimbo yari akuye mu Rwanda abijyanye kugoboka abaturage b’iki gihugu.
Ibiribwa byahagaritswe bigeze ahitwa Gasenyi muri Nemba muri iki gihugu cy’u Burundi, abayobozi batandukanye batangaza ko badashobora kwakira imfashanyo igaragaza ko yaturutse mu gihugu cy’abanzi babo ari cyo u Rwanda. Uretse amakamyo yahagaritswe amaze kugera mu Burundi, hari andi yari ajyanye iyo mfashanyo yahagarikiwe ku mupaka abuzwa kwambuka ngo agere mu Burundi.
Kuba ku mifuka ipfunyitsemo ibi biribwa handitseho ko byavuye mu Rwanda, byabaye impamvu ituma u Burundi bubyanga
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017, nibwo PAM yafashe icyemezo cyo kugarura ibi biribwa mu Rwanda, kuko igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko impamvu banze kwakira ibi biribwa, ari uko bikanga ko u Rwanda rwahungabanya umutekano. Pierre Nkurukiye, umuvugizi wa Polisi mu Burundi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko u Rwanda rwagiye rugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burundi bityo bakaba batakwemera imigenderanire iyo ari yo yose kubera impamvu z’umutekano wabo.
PAM ivuga ko kugirango ibashe kugeza iyi mfashanyo mu Burundi, bizasaba ko babanza kujya kuzenguruka mu bindi bihugu kugeza ubwo bazabasha kunyura ku mupaka w’ u Burundi na Tanzania, kandi ibyo bikaba bihenze cyane kuko kubitwara gusa bizatwara asaga mikiyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo bikaba bizatuma imfashanyo yagenerwaga abarundi bari mu kaga k’inzara n’amapfa igabanuka.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, ubwo Perezida Kagame yahuraga na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakaganira ku by’impunzi zari zitangiye guhungira mu Rwanda ariko bakaba batarabyumvise kimwe kuko Nkurunziza yifuzaga ko zirukanwa mu Rwanda, Kagame akabona hakwiye gushakirwa umuti icyatumye zihunga.
Amakamyo yari atwaye ibiribwa byo kugoboka Abarundi yabujijwe gukomeza