Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa 30 Mata iyobowe na Perezida Kagame igamije kongera kwiga ku cyorezo cya covid-19 n’ingamba zo kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda yafashe imyanzuro irimo gufungura bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe ibindi bikomeza gufungwa.
1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda icyo Cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.
2. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’Icyorezo cya COVID-19.
Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19
a. Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.
b. Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
c. Serivisi zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa n’Inzego z’Ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
d. Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.
e. Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.
Serivisi zemerewe kongera gukora
a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.
b. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
c. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora, ariko hagakora abakozi b’ingenzi.
d. Hoteli n’amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa moya z’ijoro.
e. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
f. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.
g. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.
h. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
Serivisi zizakomeza gufunga
a. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
b. Insengero zizakomeza gufunga.
c. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
d. Utubari tuzakomeza gufunga.
e. Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu kugiti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zizakomeza guhagarara.
f. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.
g. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.
h. Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.
Bikorewe i Kigali, ku wa 30/04/2020.
Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe