AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe habura iminsi ibiri ngo ibe

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasubitswe habura iminsi ibiri ngo ibe
14-12-2020 saa 09:10' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1343 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yasubitse inama y’igihugu y’umushyikirano yari iteganyijwe kuba muri iki cyumweru dutangiye ku mpamvu y’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko muri iyi minsi hakomeje kugaragara abantu benshi banduye Coronavirus, ibintu bikomeje gutera impungenge inzego zishinzwe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

Iyi nama isanzwe ihuza abanyarwanda bose baba abari mu gihugu n’abaturuka hanze yacyo bakaza kuyitabira yari iteganyijwe kuba ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, muri Kigali Convention Center.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yasubitse iyi nama kubera ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kugaragara ku bwinshi cyane ko nko mu masaha 48 ashize hamaze kugaragara ubwandu bushya 230 ndetse n’abantu babiri bamaze gupfa bishwe n’iki cyorezo.

Iyi nama y’umushyikirano isanzwe yitabirwa n’abanyarwanda bose ikayoborwa n’Umukuru w’Igihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA