AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ingabire M. Immaculée yahishuye uko baje kumureba ku kazi n’imbunda, umukozi we bishe n’ibindi - VIDEO

Ingabire M. Immaculée yahishuye uko baje kumureba ku kazi n’imbunda, umukozi we bishe n’ibindi - VIDEO
1er-09-2020 saa 10:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19904 | Ibitekerezo

Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, yahishuye urugamba rukomeye we n’abo bakorana barwanye mu kurwanya ruswa, bagitangira bikaba byari bikomeye kuburyo hari n’umukozi w’uyu muryango wakoreraga i Rubavu wishwe, ndetse n’uyu muyobozi ubwe ngo hari uwaje kumureba ku kazi n’imbunda.

Mu kiganiro cy’amashusho yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa, kuko bagitangira umuryango Transparency International Rwanda hari n’ibikorwa bya ruswa bitavugwagaho rumwe ngo abantu bamenye ko ari ruswa.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

Mu gusubonura uko bigitangira bagerageje kubatera ubwoba, Ingabire yagize ati : "Ubwoba bwo ntabwo tugira, n’abagerageje kubudutera, bigeze kubigerageza tugitangira ariko basanze ntacyo bivuze... Uzi ko hari n’umukozi wacu bishe wakoreraga i Rubavu, uzi ko nanjye ubwanjye umuntu yigeze kuza kunshaka ku kazi afite n’imbunda, twabonye ibintu byo kudutera ubwoba byinshi ariko ibyo barabiretse kuko basanze ntacyo bitanga, kandi n’ababigiraga babaga ari abantu ku giti cyabo"

Muri iki kiganiro, Ingabire yanagarutse ku kibazo cya ruswa kuri bamwe mu bapolisi bo mu muhanda, ko bikiri imbogamizi kuko ntawo kubavuguruza uhari, anerekana amwe mu mayeri basigaye bakoresha bakira ruswa.

Aha yagize ati : "Umupolisi aguhagaritse mu muhanda rwose aracyari umugenzacyaha, akaba umushinjacyaha akaba n’umucamanza, yewe ndetse akaba n’umuhesha w’inkiko ururangiza kuko nubundi birangira amande ugiye kuyishyura muri Polisi... Aho haracyarimo ikibazo. Barakubwira ngo ushobora kujurira ukandikira umuyobozi wa Traffic, nabwo umutangabuhamya aba ari wa mupolisi... Kandi biragoye aha mu Rwanda ko umuntu atanga mugenzi we bakorana, no mu zindi nzego zose, noneho hadutse n’imvugo ngo intore ntitanga indi..."

Yakomeje agira ati : "Ubu noneho abapolisi ba Traffic bo bamenye n’ibindi... Ubu basigaye bakoresha Mobile Money, akagufata akakurangira umwana w’umu agent ugenda ugashyira amafaranga kuri nimero ye, baba baziranye uko aza kuyamuha. Cyangwa hirya iyo mu byaro hatari aba agents ba Mobile Money bakakubwira ngo genda wigire hariya imbere nuhagera ufate amafaranga uyajugunye hasi uyacishije mu idirishya..."

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA