Nk’uko bigaragara mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zahagaritswe hanafatwa izindi ngamba zo kwirinda zirimo kuba amasaha yo kuba abantu bari hanze y’ingo zabo yigijwe imbere, abantu bakazajya baba bari mu ngo kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.