Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida w’u Rwanda mu matora ya 2017 ariko ntabashe kuyatsinda, avuga ko abibeshya ko interahamwe zitakiriho badafite ukuri, ndetse agashimangira ko zimugabaho ibitero ubutitsa bitewe n’uko zizi ko azirwanya. Ibi uyu mugabo yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga aho yateranye amagambo n’abatari bacye.
Mpayimana Philippe, abinyujije kuri Facebook ati : "Hari abibeshya ngo interahamwe ntazikibaho. Nyarukira kuri YouTube na Facebook urebe ibitero zingabaho ubutitsa kuko nzirwanya".
Mpayimana Philippe yakomeje kugaragaza ko atazigera yemera imvugo za bamwe mu bo yita ko ari interahamwe, bagaragaza ivangura rishingiye ku moko.
Hari aho yasubije umwe mu bo bateranaga amagambo agira ati : "Umuntu wita Abanyarwanda ngo abahutu aba ari interahamwe kuko ni cyo mwabonye cyo kurwanisha."
" Nawe uri yo reba post umaze kwandika, ngo abahutu bo muri Malawi bagize bate ? Njyewe nari nzi ko hariyo abanyarwanda b’impunzi, abo bahutu ufitiye impuhwe muzahambanwa"
Mpayimana Philippe akomeza agaragaza ko azakomeza urugamba rwo kwigisha abafite imyumvire y’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku moko, ndetse ko abakomeza kumurwanya babinyujije ku mbuga nkoranyambaga abafata nk’abanyeshuri bakeneye amahugurwa kandi azakomeza kugenda ayabaha.