AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Jeannette Kagame yagaragaje ubufatanye bukenewe ngo Isi ihashye icyorezo cya SIDA

Jeannette Kagame yagaragaje ubufatanye bukenewe ngo Isi ihashye icyorezo cya SIDA
1er-12-2020 saa 10:21' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 443 | Ibitekerezo

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kurwanya icyorezo cya SIDA bishoboka ko abantu bagihashya ariko bisaba ubufatanye butajegajega bw’abatuye Isi yose.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, ubwo Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga kurwanya SIDA, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Guhashya SIDA ni inshingano zanjye nawe’.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kurwanya icyorezo cya sida birashobora gutsinda, ariko bisaba ubufatanye butajegajega.

Yakomeje agira ati “Duhamagariwe rero twese gufatanya n’iyi ntego twiyemeza gushora imari mu mutungo wabantu no kubaka sisitemu zifite ishingiro, nkinzira yizewe yo kugera kuntego zacu no kuzikomeza.”

Imibare ya 2019, y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA rigaragaza ko ku isi abantu miliyoni 37.9 bafite virusi itera SIDA.

Muri abo bantu 2/3 babarizwa mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara. NNi mu gihe kandi abana bangana miliyoni 3,300,000 bo mu bihugu byo mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika bafite virusi ya SIDA, aba bangana 8% by’abantu bose bafite SIDA mu karere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA