AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kabarondo : Umurenge wirukanye umuyobozi wakaga abaturage ikiziriko n’umuti w’ikaramu

Kabarondo : Umurenge wirukanye umuyobozi wakaga abaturage ikiziriko n’umuti w’ikaramu
5-03-2017 saa 11:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3793 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo ho mu Karere ka Kayonza bweguje ku mirimo Nshunguyinka Vianney wari umukuru w’umudugudu w’Agasharu ubarizwa mu kagari ka Kabura azira kwaka abaturage ikiziriko n’umuti w’ikaramu byose bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000Frw) kugirango babashe guhabwa ubufasha bugenewe abatishoboye burimo ihene bahabwaga muri gahunda y’ubudehe.

Ibi byabaye nyuma y’aho abaturage bo muri uyu mudugudu bakomeje kugaragaza ko uyu Nshunguyinka Vianney wari umuyobozi wabo afata gahunda zigenerwa abaturage akazikoresha mu nyungu ze ndetse bikabangamira abaturage ku buryo bugaragara ari naho ubuyobozi bw’umurenge bukimara kumenya aya makuru bwahise butumiza inama rusange y’abaturage bose butegeka ko uyu muyobozi yasubiza amafaranga abo yagiye abaka bose kandi kubw’imyitwarire ye itari myiza ahita yeguzwa ku mirimo ye. Kwegura k’uyu muyobozi w’umudugudu, gusubiza amafaranga yagiye yaka abaturage abaturage no kugarura ihene zahawe abatazikwiriye ni imwe mu myanzuro mikuru yafatiwe muri iyi nteko y’abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge.

Bamwe mu baturage bagiye bakwa amafaranga n’uyu muyobozi bavuga ko bashimishijwe cyane n’imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge bufatanije n’urwego rwa Polisi.

Nshunguyinka Vianney wari umukuru w’umudugudu akaba yegujwe

Uwitwa Mukamusoni yagize ati “Yatwakaga amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) kugirango aduhe ihene igenerwa abatishoboye akatubwira ko ari ayo kugura ikiziriko abandi akatubwira ngo ni ay’umushorezi wazivanye ku isoko azizana mu rugo, ubundi akavuga ngo ni umuti w’ikaramu ariko nkibaza nti ikiziriko kigura amafaranga 2000frw kibaho ? Ni uko nyine ariko Gitifu na komanda baraje badukoresha inama hanyuma baramubwira ngo nadusubize amafaranga yacu abanza kubyanga ariko kugeza ubu twarayasubijwe njyewe ayange barayampaye rwose”

Nshunguyinka Vianey wayoboraga uyu mudugudu w’agasharu wabanje guhakana ibyo yaregwaga n’abaturage by’uko abaca amafaranga ibihumbi bibiri kugirango bahabwe ihene igenerwa abatishoboye, yaje kubyemera nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kayonza bategetse ko uyu muyobozi afungwa, amaze iminsi itatu afunzwe nibwo yemeye gusubiza aya mafaranga ndetse anemera amakosa ye yose.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred. yaduhamirije koko ko uyu mugabo yegujwe ku mirimo ye ndetse anavuga ko imyitwarire ye idakwiye umunyarwanda.

Gitifu Alfred yagize ati “Abaturage bemeje koko ko yagiye abaca amafaranga hanyuma we abanza kubiduhakanira abaturage bo baraza barabyemeza we asobanura ko ari amafaranga yagiye aha abashorera ayo matungo ariko n’ubundi ntabwo byemewe ko niba ugiye kugurira umuntu itungo ugenda ukarigura ukarimuzanira ahubwo amabwiriza uko ateye murajyana yashima itungo ugahita urimugurira na we akarijyana, rero nyuma yo kumubonaho ayo manyanga twamusabye ko yasubiza amafaranga abo yagiye ayaka bose birumvikana twanamutakarije icyizere bituma tunamukura ku buyobozi kuko ntabwo yari gukomeza kuyobora abaturage”

Dusingizmukiza Alfred, Umuyobozi w’Umurenge wa Kabarondo, avuga avuga ko kuri ubu uyu mudugudu uyobowe n’uwari usanzwe ashinzwe umutekano mu gihe hagitegerejwe umuyobozi abaturage bazihitiramo akaba ari we uyubora uyu mudugudu w’Agasharu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA