AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kagame na Museveni basinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda

Kagame na Museveni basinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda
21-08-2019 saa 15:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2401 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda.

Byabereye muri Angola mu nama yahuje Perezida Kagame, na Perezida Museveni wa Uganda , uwa RDC Felix Tshisekedi , uwa Angola João Lourenço ndetse na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Perezida Kagame yashimiye Perezida João Lourenço na Tshisekedi bateguye amasezerano agamije gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda.

Mu kiganiro abakuru b’igihugu bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gusinya ayo masezerano, Perezida Kagame, yashimye umuhate n’ubushishozi bwa Perezida Lourenço na Tshisekedi bugamije kumuhuza na Museveni no kubafasha gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Twabonye amahirwe yo kuganira byimbitse ku bibazo byinshi nkuko tubyumva. Amasezerano y’imikoranire twagezeho uyu munsi agaragaza ko hari urugendo dukwiye kugenda mu kugerageza gukemura iki kibazo.’’

Yakomeje avuga ko bitagorana gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda nubwo bishobora gufata igihe cyo guhuza imyumvire.

Ati “Nta kibazo mbona ku Rwanda mu gukorana na Perezida Lourenço, Tshisekedi by’umwihariko na Perezida Museveni mu gukemura ibyo twemeranyijeho gushakira umuti.’’

Ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka no ku rujya n’uruza rw’abantu ndetse muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo kwigengesera mu gihe bakorera ingendo muri Uganda.

Ni ubusabe bwakurikiye ubuhamya bwari bumaze gutangwa n’abarenga 1000 bavuga uko birukanwe nabi ku butaka bwa Uganda ndetse bakagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu batabwa muri yombi iyo bambutse umupaka, ibyo bibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ubucuruzi.

Ati “Iyo umupaka ufunguye, uba ufite abantu n’ibicuruzwa. Iyo uzanye ikibazo kibuza abantu gukora ingendo zambukiranya umupaka, uba ufunze umupaka ku bantu n’ibintu.’’

Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda azibanda kuri ibi bibazo byose mu buryo bwimbitse ku buryo buzatuma ibihugu byombi bigera aho byifuza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA