Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye anabeshyuza umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe ushaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, mu kwiyamamaza kwe akavuga ko yafashije Perezida Kagame kuzahura ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu nama yamugiriye ku bijyanye na Polikiki y’ikoranabuhanga.
Uyu mugabo witwa Nelson Chamisa ni umukandida uhagarariye amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Zimbabwe. Kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ahitwa Beitbridge, yavuze ko yafashije cyane Perezida Kagame guhindura no kubaka igihugu mu gihe yari Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itumanaho wa Zimbabwe mu myaka ya 2009 kugeza 2013.
Yagize ati "Murebe ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame arimo gukorera igihugu cye. Naramufashije muri politiki ye y’ikoranabuhanga n’uburyo wakongera kubaka igihugu, ubwo twari uhuriye i Geneve mu Busuwisi kandi yishimiye ibyo namubwiye’
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yasubije uyu mugabo wabeshye ko yagiranye nawe ibiganiro, aho yavuze ko uyu mugabo bataziranye ndetse nta n’ibiganiro bigeze bagirana kuburyo yabiheraho avuga ko yamugiriye inama y’uburyo yateza imbere u Rwanda.
Yagize ati ‘Icya mbere izina ryanjye ni Kagame ntabwo ari Kagama, icya kabiri uyu mugabo simuzi nta n’ibiganiro twagiranye aho ariho hose, icya gatatu, Politiki y’ikoranabuhanga y’u Rwanda yatangiye mbere y’uko ikoranabuhanga ryo muri Zimbabwe ritangira. Ndifuriza abanyezimbabwe ibyiza’
1st my name is Kagame not kagama 2- I don't know this man & no discussion ever happened with him anywhere ...3rd Rw's ICT policy,projects & progrm started before mdc formation and politics ! I wish the people of Zim.well ! https://t.co/2vEQXsiPDT
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 29, 2018
Uretse kuba Perezida Kagame yanavuguruje ibyo uyu mugabo yatangaje, yanagaragaje ko izina rye ryanditswe nabi mu bitangazamakuru byanditse inkuru z’icyo Nelson Chamisa yatangaje mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe.