Kaminuza y’u Rwanda iri muri gahunda yo guhindura imiterere y’amashuri yayo, inakora impinduka zizasiga amwe mu mashuri ahurijwe hamwe naho amwe mu mashami akimurirwa mu yandi mashuri, iyi gahunda ngo ikaba igamije kunoza ireme ry’uburezi, kugabanya amafaranga yakoreshwaga no gushyiraho uburyo buzanogera abanyeshuri mu gukurikirana amasomo yabo.
Nk’uko The New Times ibitangaza, izi mpinduka biteganyijwe ko zizatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, zikazaba zaramaze gusozwa muri Kanama uyu mwaka nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda. Izi mpinduka zizahuza amashuri abiri asanzwe yigishirizwamo iby’uburezi, ayo akaba ari ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara n’irya Remera ryahoze ryitwa KIE, aya mashami akazajyanwa i Rukara mu Burasirazuba hanyuma i Kigali hakavanwa ishuri rikuru ry’uburezi.
Ishuri rikuru ry’Ubugeni n’ubumenyi mbonezamubano (The College of Arts and Social Sciences) risanzwe ribarizwa i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, rizajyanwa i Gikondo ahahoze hitwa muri SFB hanyuma rihuzwe n’Ishuri rikuru ry’Ubucuruzi n’Ubukungu (College of Business and Economics) risanzwe riba aha i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Ishuri rikuru ry’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima (College of Medicine and Health Sciences) kimwe n’Ishuri rikuru ry’Ubuzima rusange (School of Public Health) azajyanwa i Remera, ariko imyaka ibiri y’abiga iby’ubuganga izajya yigirwa i Huye aho abanyeshuri bazajya bamara igihe bimenyereza umwuga mu bitaro byaho.
Ibijyanye n’Ubukungu, iby’amashyamba n’Ikoranabuhanga mu bya mudasobwa bizajyanwa i Huye, naho ishuri ry’Ubuhinzi n’ubumenyi mu by’ubuvuzi bw’amatungo byo bijye mu ishuri rya Busogo riri mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu gihe ishuri risanzwe ribarizwamo ibi by’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo rya Rubirizi, ryo rizagumaho ari nk’iryo gucumbikiramo abanyeshuri b’amashuri atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda kuko hari ikibazo cy’amacumbi adahagije.
Ishuri ryo muri Nyarugenge risanzwe rizwi nk’icyahoze ari KIST n’ikindi gice cy’ahahoze ari KHI rizajya ryigishirizwamo ibijyanye n’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga gusa, bivuga ko abiga ibyo bose ari ho bazahita bajya kwigira.
Dr Charles Murigande, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ufite mu nshingano ze guteza imbere amashuri makuru agize iyi Kaminuza, yavuze ko izo mpinduka zigamije kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi no kurushaho gucunga neza umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda. Yavuze kandi ko ibyo bizagira ingaruka nziza mu gushyira Kaminuza y’u Rwanda ku mwanya mwiza ku rutonde rwa Kaminuza ku mugabane wa Afurika, aho intego ari uko yazaba iri muri 20 za mbere ku mugabane wa Afurika mu myaka itanu iri imbere.
Dr Charles Murigande ati : "Hari aho twari dufite amashuri makuru n’amashami biri ahantu hatandukanye kandi bahuje za porogaramu, bikazamura igiciro cy’ibikorwa by’ayo mashuri kandi n’igihe abarimu bamara bava mu ishuri rimwe bajya mu rindi kikaba kinini."
Mu bindi Dr Muligande yavuze, harimo kuba Leta y’u Rwanda iteganya gushyira irindi shuri rikuru ry’Ubukungu i Rusizi, aho abanyeshuri bazajya biga hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho bazajya bakurikira amasomo bigishwa n’abarimu bibereye i Kigali ariko bafite umwarimu ubafasha gukurikirana ayo masomo y’abarimu bigishiriza i Kigali.