AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Imiryango 1500 nayo igiye gusenyerwa

Kigali : Imiryango 1500 nayo igiye gusenyerwa
10-03-2020 saa 11:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3873 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu yatangaje ko mu mujyi wa Kigali hagiye gusenywa izindi nzu 1500 ziri ahashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa Mbere tariki 9 Werurwe 2020 cyari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastase n’abayobozi b’umujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyaburiye Abanyarwanda ko imvura nyinshi igihe gukomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa gatanu.

Umuyobozi w’ ikigo gishinzwe iteganyagihe, Aimable Gahigi yavuze ko imvura nyinshi izagwa mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gicumbi, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare n’igice cy’amajyaruguru.

Ati : "…muri uku kwezi kwa gatatu aho niho hateganyijwe imvura nyinshi ugeraranyije n’ahandi mu gihugu".

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko iyi nkuru atari nziza kuko n’imvura yari imaze iminsi igwa yashegeshe igihugu.

Mu mezi atatu ashize mu gihugu hose, abantu 60 barapfuye bazira ingaruka z’imvura, inzu zigera kuri 900 zirasenyuka burundu naho hegitari zirenga 2,000 zirengerwa n’amazi.

Impungenge nyinshi ziba i Kigali kubera imiturire

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gihe gishize imiryango igera ku 6,000 yimuwe ivanwa mu bishanga no mu manegeka aho ituye.

Mu kwirinda ingaruka z’ibiza bivuye kuri iyi mvura igiye kugwa, Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko indi miryango igera ku 1,500 igomba kwimurwa.

Ati : "Uhereye hariya Mpazi (hagati ya Kimisagara na Gitega), hariya ku Mulindi mu murenge wa Nyarugunga, za Rwampala, hirya muri za Kangondo zombi na Kibiraro (aha hazwi nka Bannyahe). Tugenda tureba amazu cyane cyane ari mu kaga".

Abimuwe benshi mu nkubiri nk’iyi ishize binubiye uburyo bimuwemo, cyane cyane abari bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko batahawe ingurane. Iki kibazo n’ubu gishobora kongera.

Meya Rubingisa yemera ko n’ubu hari abazimurwa nubwo bari barahawe ibyangombwa byo kubaka byemewe n’amategeko, gusa akavuga ko aya ari amakosa yabaye

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Anastase Shyaka mu buryo buteruye we asa n’uwemeza ko nta ngurane aba bazabona.

Ati : "Ugiye kubaka ahantu ibitaro, umuntu yari yarahubatse nk’aka-villa, cyangwa ugiye kuhaca umuhanda, uwo ugomba kumuha ingurane kuko ugiye kuhashyira ibikorwa by’inyungu rusange.

Ariko aha [abagiye kwimurwa], ahantu hari igishanga dushakira inzira y’amazi kugira ngo tuve mu biza, ayo mazi iyo aje akabibatura ntabwo navuga ngo nihagire uguha ingurane".

Minisitiri Shyaka yemeza ko ibi leta ibikora mu rwego rw’ubutabazi.

Gusenyera ku ngufu abatuye ahateje akaga byatumye hari uduce duhanagurwa burundu, ahakozweho cyane ni nka Kiruhura, Gatsata, Nyabugogo n’ahandi hanyuranye mu mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA