AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ko u Rwanda rwerekanye Abafaransa bakoze Jenoside, ni iki gikomeye kitezwe gukurikiraho ?

Ko u Rwanda rwerekanye Abafaransa bakoze Jenoside, ni iki gikomeye kitezwe gukurikiraho ?
31-10-2016 saa 17:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11749 | Ibitekerezo

Mu gihe muri iyi minsi umubano w’u Rwanda n’U Bufaransa utifashe neza na gato, kuri uyu wa Mbere Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yashyize ku mugaragaro urutonde rwa bamwe mu basirikare bakuru b’Abafaransa bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y’ishyirwa hanze ry’uru rutonde, hari ibintu bikomeye bikwiye kwitegwa, kuko agaciro uru rutonde ruzahabwa bizajyana ahanini n’ibizava mu matora ya Perezida abura amezi macye ngo abe.

Uru rutonde u Rwanda rwashyize ahagaragara, ni urutonde rurerure rugiye ruriho amazina ndetse n’uruhare rwa buri wese muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abasirikare 22 bariho barimo : Gen. Christian Quesnot, Gen. Jean-Pierre Huchon, Col. Gilbert Canova, Colonel Dominique Delort, Lt Col. Michel Robardey ,Col. Dominique Delort, Col Denis Roux, Col Grégoire De Saint Quentin, Lt.Col Jean-Louis Nabias na Gen.Jacques Lanxade.

Abafaransa bagiye bagaragara mu bikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Ibi kandi bibaye nyuma gato y’uko u Bufaransa butangaje ko buri mu nzira zo gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, kandi Inkiko z’iki gihugu zigaha umwanya n’agaciro ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse wamaze no gukatirwa n’inkiko zo mu Rwanda imyaka 24 y’igifungo.

Kuba muri iyi minsi ibihugu byombi bitabanye neza mu buryo bugaragara, ni ikintu gikomeye gikwiye no gushingirwaho hibazwa uko uru rutonde rw’Abafaransa bagize Uruhare muri Jenoside ruzakirwa n’Ubutegetsi bw’u Bufaransa, ariko nanone hakarebwa ibyo mu mezi ari imbere kuko Perezida Francois Hollande we abura amezi macye akarangiza manda ye, hakaba amatora azabonekamo uzamusimbura.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, uheruka kuba mwiza ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Nicolas Sarkozy. Tariki 27 Gashyantare 2015, Perezida Paul Kagame yagiye mu Bufaransa mu nama yari yateguwe na UNESCO, icyo gihe akaba nta muyobozi mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabashije guhura nawe, ahubwo yahuye anagirana ibiganiro n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Nicolas Sarkozy utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki gihugu, buhagarariwe na Perezida Francois Hollande.

Ubwo Nicolas Sarkozy, hari intambwe yari imaze guterwa mu mibanire y’ibihugu byombi

Ubwo yabazwaga na Jeune Afrique impamvu yashatse guhura na we, Perezida Kagame yagaragaje ko ashima cyane uburyo Nicolas Sarkozy yari afite ubushake mu kunoza umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yagize ati : "Inshuti duhuriyeho zambwiye ko yabonekaga kandi ko dushobora guhura. Igihe yari akiri ku ntebe y’ubuyobozi, Sarkozy yagize ubushake n’ishyaka mu kugabanya ukutumvikana kwari hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Nashakaga kongera kubimubwira, twabivuzeho byose, tuvuga ku ntera yari imaze guterwa..."

Mu matora ya Perezida wa Repubulika w’u Bufaransa azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, abakandida babiri bahanganiye uyu mwanya kandi bahabwa amahirwe y’uko umwe azaba Perezida, bombi bafite byinshi basobanuye ku mubano w’iki gihugu n’u Rwanda. Uyu Nicolas Sarkozy aramutse atsinze, byaba ari uburyo bwo gusubukura umubano bagakomeza intambwe nziza yari imaze guterwa akiri Perezida, ndetse byanatuma uru rutonde rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ruhabwa agaciro, byaba ngombwa ubutabera bukagira n’icyo bukora.

Undi uhanganye na Sarkozy kandi nawe uhabwa amahirwe dore ko arambye muri Politiki y’Abafaransa, ni Alain Juppé. Uyu yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba kimwe na Perezida we w’icyo gihe Francois Mitterrand bashinjwa na Leta y’u Rwanda uruhare rukomeye bagize mu gutiza umurindi ubwicanyi. Uyu aramutse atsinze amatora, byagorana cyane ko umuntu yanarota umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ikindi aba basirikare bakuru b’Abafaransa, bakoranaga bakanakoreshwa n’ubutegetsi bw’u Bufaransa bwarimo n’uyu Alain Juppé, bityo nawe uru rutonde ruramureba.

Abafaransa benshi, bagaragaza ko aba babiri ari bo bahabwa amahirwe, naho Francois Hollande we bagaragaza ko asa n’uwamaze gutsindwa, n’ubundi mu gihe yaba akiri ku butegetsi byaba bisobanuye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza kutaba mwiza, ndetse uru rutonde rwasohowe na CNLG narwo ntirwaba rugihawe agaciro rukwiye.

Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

IHERE IJISHO AMAFOTO AGARAGAZA IBYO ABAFARANSA BAKORAGA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA