Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, yafatiwemo ingamba nshya zo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zirimo izivuga ko kwiyakira mu gihe cy’ubukwe (ibizwi nka Reception) bizakomeza kubuzwa.
Izi ngamba zidatandukanye n’izari zimazeho iminsi, zivuga ko ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).
Gusa mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo ari two Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ho ingendo zibujijwe kuva saa moya z’umugoroba (19:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, zemerewe gutwara abatarenze 50% by’abagenzi zisanzwe zemerewe gutwara.
Izi ngamba kanzi zivuga ko ishyingirwa rikorerwa imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ryemewe ariko bikitabirwa n’abatarenze 20 kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Iyi ngamba yibutsa ko “Ibirori byo kwiyakira bibujijwe.”
Ibi birori byo kwiyakira biri muri bimwe biherutse gutuma benshi bafatirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, abasezeranaga barengaga kuri iri bwiriza bakajya kwiyakira mu mahoteli.
SOMA IBINDI BYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI BIREBANA N’INGAMBA ZO KWIRINDA COVID
UKWEZI.RW