AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

MU MAFOTO : Abanyarwanda mu Bubiligi babukereye bitegura kwakira Perezida Kagame

MU MAFOTO : Abanyarwanda mu Bubiligi babukereye bitegura kwakira Perezida Kagame
7-06-2017 saa 13:26' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7926 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu, Abanyarwanda batari bacye batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibi, bazindutse babukereye ngo baze kwakira Perezida Paul Kagame wamaze kuhagera, mu byishimo byinshi ndetse bakaba bagaragaje ko umunsi wo kuwa Gatandatu ubatindiye ngo baganire birambuye.

Perezida Paul Kagame utegerejwe muri gahunda ya Rwanda Day izaba kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena, yabanje kwitabira inama ishinzwe iterambere izwi nka Annual European Development Days Forum iri bubera muri iki gihugu.

Iyi gahunda ya Rwanda Day, Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, baba ababa mu Bubiligi cyangwa mu mahanga maze baganire birambuye ndetse bungurane n’ibitekerezo ndetse anabaganirize ibijyanye n’uburyo Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bashora imari mu Rwanda, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo .

Rwanda Day ni igikorwa ngarukamwaka Perezida Kagame akora asura Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, akabaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse bakishimira ibyagezweho n’Abanyarwanda bose bafatanije.

Rwanda Day yaherukaga kubera mu Bubiligi mu mwaka wa 2010 yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 2000. Umwaka ushize, Rwanda Day yabereye muri Leta ya Calfornia, mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA