AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

MU MAFOTO : Ishusho y’umujyi wa Kigali uzira urujya n’uruza mu masaha y’umuganda rusange

MU MAFOTO : Ishusho y’umujyi wa Kigali uzira urujya n’uruza mu masaha y’umuganda rusange
29-10-2016 saa 10:36' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14236 | Ibitekerezo

Buri wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, hirya no hino mu gihugu abaturage baba bari mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni ibintu bimaze kuba nk’umuco w’Abanyarwanda, ndetse ibihugu byinshi by’amahanga bigenda bitangazwa n’iki gikorwa bikiyemeza kugitangira n’iwabo. Uburyo iki gikorwa kitabirwa, bigaragazwa n’uburyo umujyi wa Kigali ku munsi w’Umuganda rusange uba utagaragaramo urujya n’uruza rw’abantu nk’ibisanzwe.

Baba abakozi ba Leta, abikorera, abashaka kujya guhaha cyangwa gukora ibikorwa byabo bitandukanye, ku munsi w’umuganda rusange baba bazi neza ko ibyo bikorwa bishobora kwemerwa gusa nyuma y’amasaha yagenewe umuganda. Abanyamakuru ni bamwe mu baba bemerewe n’inzego zibishinzwe kugendagenda mu binyabiziga ngo babashe gutara amakuru y’ibyo bikorwa by’umuganda mu bice bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu umuganda witabiriwe n’abantu batandukanye nk’ibisanzwe. Photo : Fred Mwasa

Amafoto yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, agaragaza uburyo ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rwagati, uwashaka kubibona mu masaha ya kumanywa bitarimo urujya n’uruza rw’abantu, yategereza umunsi w’umuganda rusange, kuko abanyarwanda bose bakunda gukorera muri uyu mujyi baba bazi neza ko babanza kwitabira umuganga bakabona kuwujyamo.

REBA AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA UKO UMUJYI UBA UMEZE MU MASAHA Y’UMUGANDA RUSANGE :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA