Me Bernard Ntaganda wo mu ishyaka PS Imberakuri, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2017 yatangiye imyigaragambyo irimo no kwiyicisha inzara, ibi akaba yarabikoreye ku cyicaro gikuru cy’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kandi ngo akaba ateganya kubikomeza mu gihe azaba ataremererwa gusubira ku rutonde rw’abavoka yakuweho.
Umujyanama wa Me Ntaganda Bernard witwa Protais, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo wahoze ari umunyamategeko wunganira abaregwa, yigaragambije guhera mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro. Avuga ko yiriwe mu cyicaro cy’urugaga rw’abavoka, amasaha y’akazi yarangira abashinzwe umutekano bakamusohoramo akajya hanze akaryama mu modoka, akaza kuhava saa yine z’ijoro ahakuwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bitewe n’uko aho hantu nta modoka yemerewe kuharara.
Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com kandi ko Me Ntaganda azakomeza kwigaragambya kugeza abonye uburenganzira bwo gusubizwa ku rutonde rw’abavoka bo mu Rwanda, nyamara urugaga rw’Abavoka rugaragaza ko hari ibyo yasabwe birimo icyemeza ko atakatiwe n’inkiko ariko ntabitange.
Me Ntaganda Bernard yiriwe ku cyicaro cy’urugaga rw’abavoka kandi ngo arimo kwiyicisha inzara
Me Julien- Gustave KAVARUGANDA, Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Me Ntaganda koko yatangiye imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere ariko ibituma yigaragambya bikaba bidafite ishingiro kuko yasabwe ibyangombwa bisabwa akanga kubitanga.
Me Julien- Gustave KAVARUGANDA avuga ko ibisabwa bitatu birimo kwerekana icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko igifungo kingana cyangwa kiri hejuru y’amezi atandatu, gutanga ibirarane by’imisanzu utatanze ndetse no kugaragaza aho ugiye gukorera nyuma y’igihe ukuwe ku rutonde rw’abavoka. Ibi byose ngo ntabyo Me Ntaganda yatanze, kandi ngo ntabwo yashyirwa ku rutonde adatanze ibisabwa byose.
Bernard Ntaganda washinze ishyaka PS Imberakuri, yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010, hanyuma aza gukurwaho na kongere y’ishyaka aregwa kunyuranya n’amahame y’ishyaka, ahita asimburwa na Mukabunani Christine wari umwungirije. Nyuma yakatiwe igifungo cy’imyaka ine azira ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko, aza kurangiza igihano cye afungurwa tariki ya 4 Kamena 2014, kuva ubwo ntaremererwa kuba yasubira ku rutonde rw’abavoka kuko yasabwe kubanza kuzuza ibisabwa, gusa byumvikana ko hari ibyo atabona keretse abonye icyemeza ko ibyo yari yahamijwe n’urukiko bitari ukuri bityo akabihanagurwaho.