AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya ingano y’imishahara y’abakora mu by’uburezi kuva hasi kugera muri Minisiteri y’Uburezi

Menya ingano y’imishahara y’abakora mu by’uburezi kuva hasi kugera muri Minisiteri y’Uburezi
2-05-2016 saa 23:37' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27141 | Ibitekerezo 65

Musafiri Papias Malimba ; Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda. Photo/Internet

Hari benshi mu banyarwanda bifuza kumenya ibijyanye n’imishahara y’abantu bari mu nzego runaka z’abakozi, ibi Ikinyamakuru cyanyu Ukwezi.com tukaba tuzagenda tubibagezaho bitewe n’ibyifuzo byanyu. Kuri iyi nshuro, turabagezaho n’imishahara y’abayobozi bakora mu by’uburezi mu byiciro bitandukanye, twifashishije Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 1 Weruwe 2013. Aha byumvikanye neza ko guhera muri Werurwe 2013 kugeza ubu, hashobora kuba hari impinduka nke zagiye zibaho ariko bikaba ntacyo bihindura kinini kuri iyi mishahara ndetse no ku ishusho y’uko abantu barutanwa mu mishahara muri ibi byiciro byose. Aha turahera kuri Minisitiri w’Uburezi tugeze kuri mwarimu wo mu mashuri abanza.

Nk’uko bigaragara mu iteka ryashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Kamena 2014, Minisitiri w’Uburezi kimwe n’abandi baminisitiri bagenzi be, ahabwa umushahara mbumbe ungana na 2.304.540 Frw gusa hakongerwaho amafaranga yo kugura ibikoresho byo mu rugo ndetse agahabwa n’amafaranga 500.000 ku kwezi yo kwishyura inzu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, ahabwa umushahara mbumbe ungana na 1,613,167 mu gihe abandi bayobozi bakuru muri iyi Minisiteri nk’umujyanama wa Minisitiri, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi kimwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe itegurwa ry’uburezi, buri umwe agenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 892,962. Abayobozi babungirije bayobora udushami dutandukanye muri iyi Minisiteri bo bagenerwa umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 646,807 buri kwezi.

Abandi bakozi b’iyi Minisiteri bari munsi y’aba, bahembwa amafaranga ari hagati ya 485,333 na 404,515, uretse abashinzwe kwakira ababagana (Customer Care Officer) n’abakora mu by’ubunyamabanga rusange bahabwa hagati ya 337,308 na 216,081.

Mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), umuyobozi mukuru agenerwa umushahara mbumbe wa 2,011,950, mu gihe abamwungirije bayobora amashami anyuranye akora iby’uburezi bagenerwa umushahara wa 1,330,080. Umujyanama mukuru kimwe n’uyobora ishami rijyanye n’imikoranire (Head of Corporate Services Division), bo bahabwa umushahara mbumbe wa 1,082,378. Abayobozi bayobora udushami dutandukanye muri iki kigo, bahabwa 784,008 buri umwe, mu gihe abandi nk’ushinzwe abakozi n’ushinzwe itumanaho bagenerwa 647,110.

Abandi bayobozi, ni abitwa inararibonye (Specialist) mu masomo atandukanye, buri umwe muri aba akaba ahabwa 539,353 buri kwezi. Naho abandi barimo ushinzwe isomero, abanyamabanga rusange n’abashinzwe iby’impapuro zinyuranye bahabwa hagati ya 449,744 na 288,109.

Mu mashuri ya Kaminuza, umuyobozi wa Kaminuza ya Leta agenerwa 2,011,950 mu gihe umwungirije ahabwa 1,613,167. Umwarimu uri rwego rw’abitwa Full Professor ahabwa 1,793,914 naho uri mu rwego rwa Associate Professor agahabwa 1,294,220. Umwarimu mukuru (Senior Lecturer) kimwe n’uyobora ishami (Dean Faculty) bahabwa 937,913 naho ushinzwe ibyo kwihandikisha (Academic Register) agahabwa 892,962.

Umwarimu usanzwe (Lecturer) ahabwa 744,135 kimwe n’umuyobozi w’ishami wungirije, mu gihe abandi bakozi ba kaminuza bagenerwa umushahara uri hagati ya 744,135 na 404,515 uretse abakora mu by’ububiko bw’impapupo n’ubunyamabanga rusange cyangwa abandi bakora imirimo muri Kaminuza idafite aho ihuriye n’iby’uburezi nk’abashoferi, abakora amasuku n’abandi.

Ku bijyanye n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bo hagenwa umushahara hagendewe cyane ku mpamyabumenyi bafite. Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 330,026 mu gihe iyo ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (A1) agenerwa 243,986.

Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A0 agenerwa umushahara mbumbe wa 212,504, umwarimu ufite A1 akagenerwa umushahara mbumbe ungana n’159,900, mu gihe umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 ahabwa 111,431 maze mwarimu w’amashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabumenyi ya A2 akagenerwa umushahara mbumbe wa 59,125. Twabibutsa ko uyu uba ari umushahara utaravanwaho imisoro, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bibanza gukatwa ku mushahara.

Ni uruhe rwego rw’abakozi ba Leta mwifuza ko twazabagezaho imiterere y’imishahara yabo ubutaha ?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 65
nzamutuma ignace Kuya 15-10-2021

mwarimu wa primary nakomeze yitabweho

UWIDUHAYE Kuya 2-10-2021

Ayo babahemba akwiranye nubwenge bwabo

faustin Kuya 18-08-2021

Abarimu ba A2 bakomeje kurenganywa kbs, namwe nimwibaze akazi bakora mukagereranye na 59milles z’umushahara w’ukwezi muduha kd ayo haba hataravamo imisoro n’ibindi byose bikatwa. rwose mudutekerezeho

Yvonne Kuya 21-03-2021

Abarimu bakora umwuga utoroshye arko rwose ikigendanye numushahara bahabwa ubuyobozi bwakigaho, noneho ziriya savings zabo ntabazihabwe nkinguzanyo na credit baka ikaba yakongerwa bakabasha kugerageza kwiyubakamo ubushobozi .

BAGABO Vincent Kuya 28-12-2020

Dushaka kumenya imishahara yabakozi bakuru ba Guverinoma y’Igihugu.

Bacuma Kuya 21-11-2020

Mutekereze kubarimu ba primary nkurugero fata directeur ubazwa byose ntagira tresorier cyangwa prefer ariko agahembwa urusenda.

Angeli Kuya 18-11-2020

Barimu mukorere Imana izabahembe

Hategekimana Emmanuel Kuya 7-11-2020

Mbega mwarimu were. ni agahomamunwa pe.sinibaza uburyo umuntu yahembwa 40k.birakabije pe.

Joseph SIBOMANA Kuya 21-09-2020

Muzatugaragarize imishahara y’abakozi bo mu turere n’ab’umurenge Bose.

Ibaze Kuya 20-09-2020

Ni ukuri ntiwakwemera ko bibera mu Rda ruyobowe na PK ukunda abaturage bose. Mwarimu yacumuye iki ? Kibuza gutekerezwaho ? Ni nko

Ibaze Kuya 20-09-2020

Ni ukuri ntiwakwemera ko bibera mu Rda ruyobowe na PK ukunda abaturage bose. Mwarimu yacumuye iki ? Kibuza gutekerezwaho ? Ni nko

Peter Kuya 20-09-2020

Ntimukabeshye iyi mishahara ntabyo ariyo kuko nanjye ndumurezi Ao ngo duhembwa 212,000 ? Ntana 150,000 tubona duhembwa 145,000 ndetse A1 ntibageza no ku 120,000 kd nkorera Leta so ntimukabeshye abanyarwanda

SG Parker Francis Kuya 19-09-2020

Arko nge sinumva ukuntu urutugu rukura rugasumba ijosi pe,ni gute umwalimu azigisha uwo yigishije agahabwa 2,3 millions nayo yose ngo nayo gukodesha barangiza ngo mwalimu nafate ayo kugura inyanya 59 mille, nyuma ngo bari kwigisha nabi,abalimu baba A2 Mwese nimwihangane pe

SG Parker Francis Kuya 19-09-2020

Arko nge sinumva ukuntu urutugu rukura rugasumba ijosi pe,ni gute umwalimu azigisha uwo yigishije agahabwa 2,3 millions nayo yose ngo nayo gukodesha barangiza ngo mwalimu nafate ayo kugura inyanya 59 mille, nyuma ngo bari kwigisha nabi,abalimu baba A2 Mwese nimwihangane pe

SG Parker Francis Kuya 19-09-2020

Arko nge sinumva ukuntu urutugu rukura rugasumba ijosi pe,ni gute umwalimu azigisha uwo yigishije agahabwa 2,3 millions nayo yose ngo nayo gukodesha barangiza ngo mwalimu nafate ayo kugura inyanya 59 mille, nyuma ngo bari kwigisha nabi,abalimu baba A2 Mwese nimwihangane pe

Fofo Kuya 19-09-2020

Mwarimu Ni byose pe, bamukata menshi cyane kdi bajye bamwereka details Yuko yagiye akatwa, umwarimu wa primary we yararenganye kdi niwe byose boheraho , thanks

Nshimiye Kuya 19-09-2020

Muzatubwire imishahara yabadaso

Nshimiye Kuya 19-09-2020

Muzatubwire imishahara yabadaso

SANDE WILLIAM Kuya 19-09-2020

DUKENEYE KUMENYA IMISHARA YABAKOZI BO MU NZEGO ZIBANZE HASHINGIYE KU MBONERAHAMWE NSHYA YIMYANYA YIMIRIMO

Sibomana jean bosco Kuya 19-09-2020

Muzadushakire imishahara yabasirikare muyitugezeho

Sibomana jean bosco Kuya 19-09-2020

Muzadushakire imishahara yabasirikare muyitugezeho

HITIMANA Celestin Kuya 18-09-2020

Abayobozi bigihugu cyane cyane abadepite bazige uburyo mwalimu yazamurwa kuko ibi birakabije pe ,koko umuntu uhembwa 59 000frw murabona imibereho ye yashoboka ,mufate urugero ikigali,mwalimu ukodesha inzu,akarihirira umwana,kurya ,kwambara......ni agahomamunwa pe

Isumbingabo Kuya 18-09-2020

Nikuki wabyemeye Mana ko abantu basumbana aka kageni ? Noneho banganya n’amashuri ? Capitalism nimbi cyane !!!

Isumbingabo Kuya 18-09-2020

Nikuki wabyemeye Mana ko abantu basumbana aka kageni ? Noneho banganya n’amashuri ? Capitalism nimbi cyane !!!

hi Kuya 28-11-2018

muzatugaragarize imishahara ya ba mayor

teta Kuya 16-10-2018

nukuri pe umwarimu waprimeri aravunika akwiye guhnbwa agatubutse

Frech Kuya 25-03-2017

Mu turere uhereyee kuri Mayor kumanura

chance Kuya 28-01-2017

muzatubwire umusharara waba depite ndetse n’aba gouverineri

kani john Kuya 13-12-2016

muduhe imishaha ya ba governor

kani john Kuya 13-12-2016

muduhe imishaha ya ba governor

FAUSTIN Kuya 13-12-2016

Ko mbona bakata menshi,bazarebye uko nko ku barimu baca inkoni izamba n ubundi ko ari urusenda !

Minisante Kuya 12-12-2016

Minisante kandi muzanaduhe details ku misoro n izindi deductables... Thanks

SEBUTAMA J.BOSCO Kuya 12-12-2016

Imishahara yabarimu ihabanye cyane nakazi bakora, byari kujya kuba byiza iyo ariya yosé ari ago afata mu muntoki ze avuye kuri konti noneho A2 agahembwa byibure 100.000frw . uburezi bakwiye gukomeza kubwigaho cyane bashishikaye kuko umushahara ugengenda n,ibikorwa.

Jerome Rwamanywa Kuya 12-12-2016

Muzadushakire imishahara mushya 2016-2017 kuko igazeti yayo yaratangajwe.

naila Kuya 12-12-2016

mudushyirire iyo mishahara mu mafaranga bafata mu ntoki si non ndabona mudutuburiye

vincent Kuya 12-12-2016

Muzashake ibigezweho kuko hasotse status shya igenga Abarimu uyu mwaka

Fabrice GISAGARA Kuya 12-12-2016

Thx kubwitange mugira, muzatujyezeho imishahara ya ba Mayors kugeza kuri gitifu wa akagari.
murakoze

ahhh Kuya 12-12-2016

Ufite azongererwa uwambere 2.3 millions ukurikiye 1.6 millions uwanyuma wawundi wabareze bose 59 mille ni agahinda kbs

Emmy Kuya 11-12-2016

abarimu bararenganye kandi baratureze .mutubwire abadepite . Inkoni izamba kbsa birarenzi

kay Kuya 11-12-2016

Minagri

kay Kuya 11-12-2016

Minagri

edrice Kuya 11-12-2016

hmmm abasomesa bagenda kukaba amaziga,

Kanomero Michel Kuya 10-09-2016

Turasaba ko mwatumenyesha nimishahara yaba yobozi bakuru nka uwurukiko rwikirenga, uwa Sena, uwumutwe waba despite ndetse nuwa mistre wintebe. Turabashimira cyane kandi ubwitange bwanyu numulimo unoze mugaragaza. Murakoze.

Martin Kuya 8-09-2016

kumavuriro ya reta

Muhire theogene Kuya 8-09-2016

Ahaaaaa, mwarimu niyongezwe, nawe mushake uko mwamuha ay ’inzu.

GAPARATA Kuya 7-09-2016

Muzatubwire imishahara iri update ya MoH, MINIJUST,MIDADEF, MOYORS

samuel Kuya 15-08-2016

leta yihangane ye kujya ibeshya abarimu ko yabongeje kuko uburyo bukoreshwa bufasha abafite imishahara yo hejuru gusa abo hasi bakaguma ku ntica ntikize 13% abandi 50% ? ahaaa !!!!!!!!!!!!

Elias MUGENZI Kuya 4-07-2016

Mudushakire amakuru afatika ku mishahara mishya y’abarimu yagenwe muri uyu mwaka. Atari biriya twumva by’intera ntambike gusa. ( Ni bavuge ngo ni aya kuri uyu , ni aya kuri uyu.) Murakoze.

AHIMANA Pacifique Kuya 14-05-2016

Muzatubwire muri MINADEF (RDF)

Ananie Kuya 8-05-2016

Andika Igitekerezo cyawe hano. Yewe uwarenganye cyane ni A2 wigisha mà» mashuri abanza.

mwise Kuya 7-05-2016

muzatubwire abasirikare

Tom Kuya 7-05-2016

muzatugezeho imishahara yabakora munzego zubuhinzi.

kamali Kuya 6-05-2016

Muzatubwire muri minisante

kamali Kuya 6-05-2016

Muzatubwire muri minisante

MULINDANGABO Kuya 6-05-2016

NI AGAHOMAMUNWA !!!!!!!!!!!!!!!!!UMUNTU AHABWA 500000 YO GUKODESHA INZU AHEMBWA UMUSHAHARA WAMWUBAKIRA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Omar Kuya 6-05-2016

Muzatubwire imishahara ya Rwanda National Police. Thnks

bbbb Kuya 6-05-2016

muzatubwire iyo muri local government

Maliza Honorine Kuya 6-05-2016

Muzaduhe imishahara ya Minisante no muri Minecofine
thkx

Nyirabagoyi Olive Kuya 6-05-2016

Muzatubwire imishahara y, abaganga, nuko itandukanye bitewe naho bakora

jack Kuya 5-05-2016

mbega ubusumbane weeeeee !

  • 1
  • 2
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA