AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Meya wa Rusizi yasabye abaturage kujya bahisha ibibazo byabo itangazamakuru

Meya wa Rusizi yasabye abaturage kujya bahisha ibibazo byabo itangazamakuru
4-01-2018 saa 12:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3754 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi , Harelimana Frederic yumvikanye asaba abaturage bo muri aka karere kujya bahisha ibibazo byabo itangazamakuru aho yavuze ko nta bufasha bahabwa n’abanyamakuru usibye kubashyira kuri za televiziyo gusa, abasaba ko bajya bitabaza ubuyobozi mu gihe bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose.

Ubutumwa buri mu buryo bw’amajwi bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bwavuzwe na Meya Harelimana aho yarimo akangurira abaturage kutaganyira itangazamakuru kuko ngo ritabakemurira ibibazo ahubwo ari ukubashyira kuri za televiziyo gusa.

Meya Harelimana agira ati “Muri mwebwe ko mwahuye n’ ibiza, ababashije kubatabara si abayobozi ? Nibo batugejejeho raporo natwe tuzigeza ku nzego zose uko twicaye ahangaha. Ufite ikibazo wese cyaba icy’ akarengane, cyaba icy’ imibereho, cyaba icy’ ubushobozi, narebe umuyobozi w’ Isibo.”

Yakomeje agira ati “Nibaza mu mudugudu aba bagabo bafata amafoto n’ ibiki…ntabe aribo wumva ko bari bukemure ikibazo,ariko nubona umunyamakuru ukajyaho ukaganya sinkeka ko ari buze gukemura ikibazo cyawe siko bimeze ?”

Yunzemo ati “Ese urajya gusaba uyu munyamakuru nta kindi agukorera,usibye kugushyira kuri televiziyo akwerekana uri gusaba, isi yose ikubone birumvikana.”

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, akarere ka Rusizi kakunze kuvugwamo ibiza byagiye bitwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse aka karere gakunze kugaragaramo umutekano muke ahanini ukururwa n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, bikaba bikora kuri aka karere birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’Uburundi.

Ikindi kibazo giherutse kumanura abayobozi bakuru b’igihugu muri aka karere ka Rusizi ni ikibazo cy’umwanda ugaragara mu Mujyi wa Kamembe kandi ari umwe mu Mijyi itandatu yashyizweho na Leta y’u Rwanda nk’iyunganira Kigali.

Tariki 30 Ukuboza 2017, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasuraga aka karere nabwo yavuze ko umwanda ugaragara hirya no hino ahatangirwa serivisi zitandukanye nko mu tubari, ku masoko, aho abantu bafatira amafunguro n’ahandi.

Aha yagize ati “Mu mijyi itandatu ya mbere muri iki gihugu muracyari inyuma ku kintu cy’umwanda. Ku kijyanye n’umwanda murafata umwanya wa mbere rwose. Nagiraga ngo mbivuge abanya-Rusizi muracyafite umwanda. Ntabwo naza aha ngo ngende nsigirize ntababwiye ukuri turabakangurira kwitabira isuku.”

Umva hano uyu muyobozi akangurira abaturage guhisha ibibazo byabo abanyamakuru->https://youtu.be/9IzsE1btXss]

Update : Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, Meya Harelimana wari wahamagawe kenshi ntiyitabe telefone ye igendanwa, yahamagaye umunyamakuru maze agira icyo avuga ku byo yabwiye abaturage. Yagize ati "Urabona wenda abantu bumvise nabi ibyo nashatse kuvuga ariko ubutumwa twakanguriraga abaturage ni ugushaka kubakangurira kumenya ugomba kubakemurira ibibazo ko ari umuyobozi, aho twababwiye ko atari byiza guhamagara itangazamakuru ngo uribwire ikibazo ufite utarakigeza no ku buyobozi"

Meya Frederic kandi yavuze ko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza abaturage banyuramo bishimira ibyiza bagezeho bityo nk’ubuyobozi batakwanga gukorana n’itangazamakuru.

UMVA HANO UKO YABISOBANUYE :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA