Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yasabye ababyeyi ko bagomba kuzuza inshingano zabo zo gukumira ikintu cyose cyatuma umwana ajya mu muhanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Ugushyingo 2016, ubwo yari yitabiriye umunsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe umuryango muri ADEPR, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku babyeyi babyara abana bakiyambura inshingano zo kubarera bigatuma bajya kuba inzererezi mu mihanda.
Yavuze ko imiryango irimo guteshuka ku nshingano zayo bikagira ingaruka ku bana bishora mu mihanda bakaba inzererezi, indaya ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge.
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ababyeyi ari bo bagomba gufata iya mbere mu gutuma umwana atajya mu muhanda birinda amakimbirane, baganiriza abana babo ibijyanye n’indangagaciro ndetse na kirazira biranga umuco nyarwanda.
Yagize ati “Hari ibibazo biba mu miryango bituma abana batagira ubwisanzure ngo babeho neza bisanzure, bige, batekane ari naho hava abana bata imiryango bakajya mu mihanda kandi ari uburenganzira bwabo bwo kurererwa mu miryango.”
Esperance Nyirasafari, Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Yakomeje avuga ko kuba imiryango yarateshutse ku nshingano zayo ari cyo cyatumye hategurwa ubukangurambaga bw’umuryango buzabera mu Turere twose aho n’itorero rya ADEPR ryabishyize mu bikorwa.
Yavuze ko hari amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatumye umuryango nyarwanda usenyuka bityo akaba yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye ko baharanira kubaka ubwo bumwe bwasenyutse.
Yagize ati ” Hari igihe twagize umuryango mubi bitewe n’ubayobozi bwa leta, amadini kuko bagize uruhare mu gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo byose byatumye umuryango nyarwanda usenyuka”
Minisitiri Esperance yavuze ko bafite intego yo gukura abana mu mihanda kandi vuba ariko asaba ababyeyi ko bazabigiramo uruhare runini.
Yagize ati ” Leta turakora ibishoboka byose mu gukura abana mu mihanda tukabashyira mu miryango bakajya mu mashuri, kuko ubundi nta mwana wakabaye ari mu mihanda uyu munsi. Turabikora vuba kandi bizagerwaho kuko n’ababyeyi bakomeje kwinangira hashyizweho gahunda zo kubahana”
Minisitiri Esperance amaze igihe kitari kinini muri iyi Minisiteri, dore ko inayobowe n’abagera muri 3 muri uyu mwaka, byagaragaye ko abayiyoboye batujuje inshingano basabwaga na guverinoma cyane cyane iyo gukura abana b’inzererezi mu mihanda bakajyanwa mu miryango.
Tariki ya 12 Werurwe 2016 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu abana b’Abanyarwanda bakomeje kugaragara ku mihanda hirya no hino mu gihugu basabiriza abahisi n’abagenzi mu gihe Guverinoma yari yarihaye ingamba zo kugikemura ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Yagize ati :”…Twafashe icyemezo ko abana bose bakwiye kujya mu mashuri.
Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugirango abana bige. Ni naho twavuye dufata ingamba zivana bariya bana ku mihanda birirwa basabiriza, abana bahetse abandi, iyo byagenze kuriya ni nko kuvuga ngo hari Leta itareberera abana bayo, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura."
Nyuma y’uko Perezida atangaza ibi, Minisitiri Oda Gasinzirwa yakuwe muri iyi Minisiteri asimbuzwa Dr Diane Gashumba nawe utarayimazeho kabiri kuko nawe yahise asimbuzwa Nyirasafari Esperance uyiyoboye kugeza ubu.