AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisitiri w’Intebe uba muri PSD yagaragaje impamvu abanyarwanda bakwiye gutora Kagame

Minisitiri w’Intebe uba muri PSD yagaragaje impamvu abanyarwanda bakwiye gutora Kagame
23-07-2017 saa 08:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4611 | Ibitekerezo

Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaba n’umwe mu barwanashyaka ba PSD yunze mury’imbaga y’abanyarwanda bakomeje kwereka Kagame ko bamushyigikiye mu bikorwa arimo byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda avuga ko gutora Kagame ari intambwe izafasha abanyarwanda gukomeza kwesa imihigo

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, yagaragaje ko we n’ishyaka abereye umuyoboke bashyigikiye umukandida Paul Kagame mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyagezweho n’abanyarwanda mu gihe bari bayobowe na Perezida Kagame.

Minisitiri Murekezi yagize ati “Tora Kagame akomeze atoze u Rwanda n’abarutuye kwesa imihigo natwe nka PSD tumuri inyuma
Ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza, Anastase Murekezi

Umuyobozi mukuru w’ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta nawe urimo gufatanya n’abarwanashyaka ayoboye barimo na Minisitiri w’Intebe barimo kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame uhagarariye RPF Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe tariki ya 3 na 4 Kanama uyu mwaka.

Ubwo yari mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo, Umukandida Paul Kagame yashimiye cyane PSD n’andi mashyaka yahisemo gufatanya na FPR Inkotanyi anashimangira ko ubufatanye bwakomeje kuranga aya mashyaka ariwo musingi w’iterambere u Rwanda rugezeho. Ibi kandi yanabihereyeho agitangira kwiyamamaza mu karere ka Ruhango.

Kanda hano usome inkuru bijyanye
 : Imigabo n’imigambi ya RPF Inkotanyi ihuye n’iya PSD- Dr Vincent BirutaAnastase Murekezi ukunze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA