AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisitiri wo mu Bubiligi wavuze ko Rusesabagina atahawe ubutabera yaganiriye na Biruta bafata umwanzuro ukomeye

Minisitiri wo mu Bubiligi wavuze ko Rusesabagina atahawe ubutabera yaganiriye na Biruta bafata umwanzuro ukomeye
28-10-2021 saa 09:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1477 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bubiligi, Sophie Wilmès wanenze imikirize y’urubanza ruregwamo Rusesabagina, ubu akaba ari i Kigali, yaganiriye na mugenzi we Dr Vincent Biruta banafata umwanzuro ku biganiro byagombaga guhuza ibihugu byombi bikaza gusubikwa kubera ibyari byatangajwe n’uyu Munyapolitiki wo mu Bubiligi.

Sophie Wilmès ari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yabereye i Kigali muri iki cyumweru.

Ubwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwahamyaga ibyaha Paul Rusesabagina rukamukatira gufungwa imyaka 25, Minisitiri Sophie Wilmès ari mu bambere banenze iki cyemezo.

Sophie Wilmès yari yatangaje ko Rusesabagina usanzwe afite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bubiligi atigeze ahabwa ubutabera buboneye kuko u Rwanda rutubahirije ihame ryo kugirwa umwere mu gihe yari atarahamwa n’ibyaha.

Icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rinenga ibyatangajwe na Sophie Wilmès.

Itangazo ry’u Rwanda ryagiraga riti “Ku bw’iyo mpamvu, inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari iteganyijwe kubera mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.”

Gusa ririya tangazo ryasozaga rigira riti “Uretse ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kwitegura guha ikaze mu Rwanda Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi igihe icyo ari cyo cyose gikwiye mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, Sophie Wilmès waganiriye na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko mu biganiro bagiranye bagarutse ku gukomeza gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Twanaganiriye ku bibazo byo mu karere ndetse birumvikana twaganiriye no ku kibazo cy’umuturage wacu, Paul Rusesabagina.”

Avuga ko muri biriya biganiro yagiranye na Dr Biruta batabonye umwanya uhagije wo kugaruka byimbitse ku kibazo cya Rusesabagina ariko ko bemeranyijwe ko ibiganiro byari byasubitswe, bizasubukurwa.

Ati “Ariko tutibagiwe n’ingingo ya Rusesabagina, tuzi ko iburanisha rizongera rigatangira kuko hari ubujurire, ubujurire bwinshi. Rero amateka ashobora kwiyandika kuri iyo ngingo.”

Sophie Wilmès yanasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 aboneraho kuzunamira.

Yanasuye urwibutso rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe tariki 07 Mata 1994 ruri muri Camp Kigali anasobanurirwa amwe mu mateka y’uko bariya basirikare bishwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA