AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mpayimana ushaka kwiyamamariza kuba Perezida arimo gusaba abanyarwanda amafaranga

Mpayimana ushaka kwiyamamariza kuba Perezida arimo gusaba abanyarwanda amafaranga
16-03-2017 saa 19:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16193 | Ibitekerezo

Mpayimana Philippe wamaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, yatangiye gusaba abanyarwanda kuzamuha inkunga y’amafaranga nk’uko batanga n’amaturo bakanatanga amafaranga bashyigikira amakipe bafana. Arabatakambira kandi abasaba ko bazamusinyira kugirango yemererwe kujya ku rutonde rw’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu butumwa Mpayimana Philippe yashyize ahagaragara akanabusakaza mu buryo bw’amashusho (Video), avuga ko guhera tariki 24 Werurwe 2017 azaba yemerewe gusura abaturage aho batuye n’aho bakorera hirya no hino mu gihugu, hanyuma akabasaba inkunga muri gahunda ye yo kwiyamamaza.

Uyu mugabo yakunze kugarukwaho cyane kubera bimwe mu bikorwa akora bigatungura rubanda

Mpayimana avuga ko yamaze gushyiraho abantu bazamufasha mu gushakisha inkunga y’abantu 600 bazamusinyira ariko hakabamo n’umubitsi uzabika inkunga y’amafaranga azasarura mu baturage, dore ko mu buryo bweruye yagaragaje ko mu byo asaba harimo n’amafaranga. Mpayimana hari aho agira ati : "Hari umubitsi uzakira inkunga muzaduha kuko inkunga itegerejwe ntabwo ari signatures (imikono) gusa, mushobora no gutanga n’amafaranga mukadufasha nk’uko mufasha insengero musengeramo, nk’uko mufasha amakipe mufana, ni ngombwa ko Abanyarwanda tumenya ko no gushyiraho ubutegetsi bwanyu bituma mushobora kubafasha mukabaha inkunga. Haratangazwa konki mushobora kuyanyuzaho ndetse na telefone mushobora gucishaho mwohereza inkunga zanyu."

Mpayimana Philippe avuga ko abantu bakwiye kumva ko badakwiye kugira ubwoba bibwira ko kumufasha bishobora kubagiraho ingaruka, akabakangurira kumutera inkunga ari benshi. Nyamara ariko, n’ubwo atavuga aho azakura ubushobozi ahamya ko afite gahunda yo kuzavugurura amazu yose y’abanyarwanda akubakwa mu buryo burambye.

REBA VIDEO MPAYIMANA ASABA AMAFARANGA HANO :

Uyu mugabo wagiye agaragara atega moto, abaye umukandida wa mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda usabye abaturage ko bamuha inkunga y’amafaranga kugirango bamufashe mu bijyanye no kwiyamamaza. Uyu mugabo kandi yakunze kugarukwaho n’abantu ubwo yagaragaraga atega moto hirya no hino mu mujyi wa Kigali, abantu bibaza impamvu umuntu ushaka kuyobora igihugu adafite n’akamodoka gaciriritse agendamo.

Kubona Mpayimana Philippe agenda kuri moto ni bimwe mu byatumye akunda kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA