AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Rwanda hatangijwe Gahunda y’Igihugu y’umurimo unoze izakura benshi mu bukene

Mu Rwanda hatangijwe Gahunda y’Igihugu y’umurimo unoze izakura benshi mu bukene
23-02-2018 saa 08:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1615 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2018, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’ishyirahamwe ry’amasendika mu Rwanda, babifashijwemo n’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo, basinye inyandiko zitangiza Gahunda y’Igihugu y’umurimo unoze y’imyaka itanu ; gahunda izafasha cyane urubyiruko n’abagore kubona imirimo ibanogeye, ndetse ikabakura mu bukene.

Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, nyuma yo gusinya inyandiko zitangira iyi gahunda, yatangarije abanyamakuru ko iyi gahunda izanoza ibijyanye n’umurimo ariko yibanda cyane ku bakozi bakora imirimo itanditse nk’ubufundi n’ubuyedi, abikorera imizigo n’indi mirimo iciriritse, ari nabo ngo usanga badahabwa ibyo amategeko ateganya bijyanye n’uburenganzira bw’umukozi, ndetse ngo n’abakoresha ugasanga badasobanukiwe ibyo babagomba.

Abafaranyabikorwa batandukanye bafashe n’ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinya ibijyanye no gutangiza iyi gahunda

Iyi gahunda kandi izanagira uruhare mu gufasha abakora imirimo iciciritse mu bijyanye no guhanga imirimo mishya kimwe no kuyikora mu buryo butanga inyungu n’umusaruro ufatika, bigafasha abakozi kugira imibereho irushijeho kuba myiza.

Ni gahunda izakorwa ku nkunga ya ambasade y’igihugu cya Suede mu Rwanda, ikaba ifite ingengo y’imari ikabakaba miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibarura riheruka muri gashyantare 2017 ryerekana uko umurimo uhagaze mu Rwanda, ryerekanye ko ubushomeri muri rusange mu Rwanda buhagaze ku kigero cya 16.7 %, mu rubyiruko ubushomeri buri ku mpuzandengo ya 21% mu gihe mu bagore ari 17.5%.

Gahunda y’Igihugu y’umurimo unoze igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, izatuma urubyiruko n’abagore babona umurimo utanga umusaruro.

Iyi gahunda izaba ishingiye ku mahame ane ariyo :

  • Guteza imbere umurimo unoze mu rubyiruko n’abagore ;
  • Ubwishingizi kuri buri mukozi ;
  • Guteza imbere ibiganiro hagati ya Leta, Umukozi n’Umukoresha no
  • Guteza imbere uburenganzira bw’abakozi mu kazi.

Gahunda y’Igihugu y’Umurimo unoze ije kunganira Gahunda y’Igihugu ya Kora Wigire igomba guhanga byibuze imirimo 215,000 buri mwaka kugeza mu mwaka wa 2024.
Mu ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda, uburenganzira bw’abakozi buzagirwa nyambere.

Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo hamwe n’umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA